Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarore bwasabye abaturage kugira umuco wo gutanga amakuru ku bantu barangwaho imyitwarire y’urugomo, ahavutse ikibazo bakabimenyesha inzego z’ubuyobozi bakirinda gushaka kwihanira kuko uwo bigaragayeho abihanirwa n’amategeko.
Ibi ubuyobozi bwabibigarutseho mugitondo cyo kuri uyu wa 18 Mutarama 2026, nyuma y’uko humvikanye inkuru y’umugabo witwaga Kanani Hamza, wari utuye mu Mudugudu wa Bihinga, Akagari ka Kabarore wasanzwe mu muhanda yapfuye, aho bikekwa ko yakubiswe n’abanyerondo bikarangira ashizemo umwuka bamukekaho kwiba igitoki.
Ababanaga n’abakoranaga na nyakwigendera Kanani bavuga ko nta mico y’ubujura bari bamuziho, ahubwo ko yari umugabo uzi gushakisha imibereho.
Abaganiriye na MUHAZIYACU bahurije ku kuba bababajwe n’urupfu rwa Kanani, basaba ko abakoze iki cyaha cyo kumukubita byamuviriyemo urupfu, bahanwa by’intangarugero.
Mukangoboka Vestina umwe mu baturanyi ba nyakwigendera, yagize ati: “Kanani mu gihe twabanye sinigeze mbona ikibazo na kimwe, kandi n’abandi babikubwira, n’icyo gitoki bamushinjaga ko yibye, n’iyo byaba ari byo hari inzego zibishinzwe nta muntu ufite uburenganzira bwo kwihanira kugeza aho umuntu akubitwa akaze aho ashiramwo umwuka. Turasaba ko baduha irondo ry’umwuga, naho ubundi bitabaye ibyo nta mutekano twagira rwose.”
Turikumwe Jean Paul, na we yagize ati: “Turasaba ko ubuyobozi bwita ku bantu bafite urugomo bakabacyaha. Abo banyerondo iyo bakubonyeho ifaranga uba ugomba kubagurira inzoga, iyo utayiguze ntushobora kubacika, bakugendaho kugeza igihe amafaranga bayakwambuye, kandi aribo bagakwiye kukurindira umutekano. Turasaba ko bishobotse batuzanira irondo ry’umwuga bakaba aribo baducungira umutekano.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore Rugaravu Jean Claude asaba abaturage gutanga amakuru hakiri kare ku muntu uwo ariwe wese urangwa n’urugomo n’imyitwarire ibangamira abandi kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.
Aragira ati: “Ibyo twamenye ni uko uwo muturage witwa Kanani Hamuza yakubiswe n’abanyerondo bamushinja ko yibye igitoki, ariko turacyakurikirana ngo tumenye mu by’ukuri niba koko yari yibye cyangwa bamurenganyije, turi gushakisha abagize uruhare mu rupfu rwa kwigendera, kuko yaba yibye cyangwa atibye ntabwo bikwiriye ko umuturage ahohoterwa n’uwakabaye ashinzwe kumurindira umutekano.”
Nyakwigendera Kanani Hamza yari mu kigero cy’imyaka 45, yari amaze imyaka isaga 28 atuye muri aka kagari ka Kabarore, aho yaje aturutse mu karere ka Ngoma akaba yasize umugore n’abana bane.






