MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Mwirinde abamamyi, nimubura isoko ryiza mutubwire_ Minisitiri Ngabitsinze abwira abahinzi b’ibigori

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
10/02/2023

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yasabye abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Ngoma n’ahandi mu Gihugu gufatanya mu kwirinda abamamyi bababeshya, no kujya bamenyesha Abayobozi igihe batari kubona isoko ryiza.

Ibi yabivuze mu gihe abahinzi b’ibigori bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Ngoma bavuga ko igiciro fatizo Leta yashizeho hari abacyitwaza bakaza ku bahenda kandi mu by’ukuri uramutse ubitanze waba uhomba mu buryo bufatika kuko ibigori bivuna mu ku bihinga.

Minisitiri Dr Ngabitsinze ubwo yaganiraga na Radio Izuba yavuze ko igiciro fatizo gishyirwaho hagendewe ku musaruro wabonetse n’amafaranga yashowe kuri hegitari, bagakorana n’inzego zitandukanye harimo, Abahagarariye abahinzi, amakoperative atandukanye ndetse n’amashyirahamwe kugira ngo buri wese abigiremo uruhare.

Ati: “Kuba abahinzi bavuga ko igiciro cyabaye gitoya cyangwa se cyitababereye birashoboka ni nk’uko abacuruzi bashobora kuvuga ngo hariho igiciro cyiremereye, icyo dukora ni uko gishyirwaho natwe duhagarariwe na Guverinoma n’inzego dukorana zose kugira ngo hatagira umuhenda akaba yajya munsi y’igiciro fatizo cyatuma atabona urwunguko.”

Akomeza agira ati: “Ahubwo ikibazo gihari ni ukubaza abo bahinzi niba bahomba, murakora mugahomba? kuko hari nuzaza akabaha nka 500frw, 600frw hari n’uzabaha ayo twashyizeho kubera impamvu nyinshi. Icyo dukora ni ukubarwanaho ntihagire ubahenda, rero nta muntu ugomba kujya muri cyo giciro cyo hasi kandi bibuke yuko Leta iba ireberera abahinzi n’igihugu bose.”

Dr Ngabitsinze yabasabye ubufatanye mu mahuriro babarizwamo mu gukomeza kwirinda abamamyi.

Ati: “Abamamyi babahendera ubusa, ibigori byacu iyo byeze turabarwanya gusa usanga abahinzi babafasha ugasanga ntibabatubwira, ariko abagura ibigori tuzi bafite inganda n’abandi babigura kugira ngo bazabigurishe igihe runaka ntiwabagiraho ikibazo ku giciro, ikibazo n’abo baza bakababeshya ngo Leta yabahaye make reka twongereho nka 50frw rero nibareke dufatanye, tubahuze n’amasoko mazima kuko tuzi ko ahari,mwirinde abamamyi ahubwo nimubura isoko ryiza mutubwire.”

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bagiriwe inama na Minisitiri w’ubucuruzi n’nganda batanze ibitekerezo ku bijyanye n’igiciro ndetse n’abamamyi.

Mberabyombi Jean Baptiste wo mu Murenge wa Jarama yagize ati: “Abahinzi turavunika, imbuto kuzigura biraduhenda kuko nk’ikiro cy’ibigori mu murenge wacu kiragura 370frw ariko barebye umuhinzi aba yavunitse kuko niba njya guhinga imbuto nayiguze ku mafaranga 832frw ku kiro kandi ndahingisha, ndishyura abasarura rero nagurisha bakampera kuri ariya mafaranga ni make cyane rwose, njye ndifuza ko umuhinzi bamuhera ku mafaranga 500frw kuko n’Abamamyi ntibatworoheye.”

Hashize iminsi mike Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Gérardine Mukeshimana asuye aka Karere ka Ngoma mu rwego rwo kureba uburyo umusaruro witaweho no gukangurira abahinzi kuwufata neza no kuwurinda abamamyi mu gihe isarura ry’imyaka yahinzwe mu gihembwe cy’ihingwa cya 2023A ririmbanyije.

Minisitiri Mukeshimana yashimiye abahinzi b’ibigori uburyo barimo guhinga neza bitabira gukoresha ifumbire, ku bijyanye no gufata neza umusaruro yasabye abaturage bategereye ubwanikiro rusange kwifashisha uburyo bwo gusharika kuko bituma umusaruro ugumana ubuziranenge bwawo.

Ku itariki ya 03 Gashyantare 2023, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ibiciro bishya by’ibigori bizakurikizwa muri iki gihembwe cy’ihinga 2023 A aho igiciro gishya cy’ibigori fatizo (ntagibwa munsi) ari amafaranga y’u Rwanda 323 ku kilo ku bigori bihunguye, na 309Frw ku kilo ku bigori by’amahundo.

Mu gihe igihembwe cy’ihinga gishize nk’iki kiri ku musozi mu mwaka ushize(2022A), Igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori bihunguye cyari amafaranga y’u Rwanda 232 naho ikilo cy’ibigori by’amahundo ari amafaranga y’u Rwanda 215.

Ugereranyije ibi biciro usanga ikilo cy’ibigori bihunguye cyariyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 91 naho ikilo cy’ibigori by’amahundo kiyongeraho amafaranga y’ u Rwanda 94.

Umusaruro w’ibigori watangiye kuboneka mu Karere ka Ngoma
Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda
Ahatari ubwanikiro busakaye, abahinzi b’ibigori bagirwa inama yo kubisharika muri ubu buryo

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine aherutse gusura Akarere ka Ngoma areba uko umusaruro wabonetse muri 2023A, n’ ingamba ziri gushyirwa mu gukumira ko wakwangirika

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Imiryango isaga 200 yasezeranye kubana mu buryo bwemewe y’amategeko

Kayonza: Imiryango isaga 200 yasezeranye kubana mu buryo bwemewe y'amategeko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU