Icyumweru cya mbere cy’uku kwezi kwahariwe ubukangurambaga bwihariye ku isuku n’isukura, kurwanya igwingira mu bana, no kugabanya amakimbirane mu muryango, kirangiye hamaze gusezeranywa imiryango 211 yo mu Karere ka Kayonza yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Kuri uyu 10 Gashyantare ibikorwa by’ubu bukangurambaga byakomereje mu murenge wa Rukara ahasezeranyijwe imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Munganyinka Hope avuga ko ubu bukangurambaga bugamije kugira umuryango utekanye.
Yakomeje agira ati: “Ubu ni ubukangurambaga bwibanda cyane ku muryango utekanye ufite isuku, umuryango ufite imibereho myiza ubana mu buryo bwemewe n’amategeko, turasaba abaturage bacu kwitabira ibi bikorwa byo gusezerana n’ibindi byateguwe muri ubu bukangurambaga.”
Visimeya Munganyinka akomeza avuga ko kimwe mu bigamijwe ari ukubaka umuryango uzira amakimbirane kandi ushyize hamwe, bikarinda ibibazo bimwe na bimwe, yakomeje agira ati: “Gusezerana ni kimwe mu bisubizo byo kwirinda amakimbirane, ntabwo ari ibintu umuntu akora ku gahato.”
Bamwe mu baturage basezeranye bemeza ko nubwo batari babanye mu makimbirane ariko bibahaye icyizere cy’urukundo rwabo bagiranye mbere bakabana mu buryo butemewe n’amategeko,
Mugabo John ni umwe muri bo yagize ati: “Iyo mutasezeranye ntabwo biba bimeze neza cyane, buri wese aba yifitemo akantu kavuga ngo nshobora kwigendera nkashaka undi nkaguta kandi ntacyo wambaza kuko n’ubundi nta sezerano tugirana.”
Mujamariya Angelique amaze imyaka 10 abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko, ahamya ko ubu aribwo yiyumvise nk’umugore w’umugabo,
Yakomeje agira ati: “Twafashe icyemezo cyo kujya gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo umuntu ajye agenda nta rwicyekwe, wumve ko wagize uburenganzira bwo kwitwa umugore undi akaba umugabo n’abantu bacu nabo bakagira uburenganzira ku babyeyi babo bombi kandi bungana.”
Mujawamariya akomeza avuga ko babanaga neza nta kibazo, ariko bumvaga hari icyo bataruzuza dore ko kubana batarasezeranye byari nk’icyasha kuri bo.
Birakunze Theogene na we yasezeranye imbere y’amategeko yagize ati: “Icyatumye dusezerana n’umugore wanjye ni uko twasanze ari ngombwa, twaricaye n’umugore dutekereza kubyo twashakanye, abana bacu n’ahazaza hacu dusanga nubwo tubana ariko ntaho tubarizwa twibera aho gusa, urugo rwacu ntirwari ruzwi kuko tutari twaragiye imbere y’amategeko.”
Iki ni icyumweru cya mbere cy’ubukangurambaga bwihariye ku isuku n’isukura, kurwanya igwingira no kugira umuryango utekanye, bizakorwa mu mirenge yose y’Akarere ka Kayonza.







