Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Kakooza Henry yibikije abaturage ko bakwiye kwigira ku mateka yaranze u Rwanda n’Abanyarwanda, bakaboneraho kwimakaza ubumwe mu rwego rwo guharanira ko amateka mabi yabayeho atazongera ukundi.
Ibi Meya Kakooza yabigarutseho kuri uyu wa 01 Ukwakira 2026, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kwatangirijwe mu Murenge wa Matimba, aho yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko gusubiza amaso inyuma bakareba amateka Igihugu cyanyuzemo bityo bagaharanira gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kwirinda ikintu cyose cyakongera kubazanamo amacakubiri.
Meya Kakooza yavuze ko uku kwezi ari umwanya wo kwisuzuma no gukosora ibitaragenze neza, ashimangira ko kuba Abanyarwanda basangiye ururimi, umuco n’indangagaciro ari amahirwe akwiye kubakirwaho mu gusigasira ubumwe.
Yagize ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, buri muntu ku giti cye, tukareba ibitaragenze neza tukabikosora. Ni amahirwe agirwa n’ibihugu bike cyane, kubona abaturage bafite umuco umwe, ururimi rumwe, dukwiye kubakira kuri ibyo bintu tugasigasira ubumwe bwacu.”
Yakomeje avuga ko amateka akwiye gufatwa nk’isomo rifasha Abanyarwanda kubaka ahazaza hatarangwa n’amacakubiri, ati: “Muri uku kwezi dusubiza amaso inyuma, tukavuga ngo turi Abanyarwanda, ibyabaye twabikuyemo amasomo, twatakaje imbaraga, ibyabaye ntibizongere ukundi.”
Meya Kakooza kandi yibukije urubyiruko ko rufite uruhare rukomeye mu kubaka Igihugu kizira amacakubiri, asaba abakiri bato gukoresha imbaraga zabo mu bikorwa biteza imbere u Rwanda, guhuza imbaraga no kwirinda ikintu cyose cyatuma Abanyarwanda bongera kwicamo ibice; ahubwo bagaharanira kubaka Igihugu gitekanye kandi kirangwa n’ubumwe.
Abaturage bavuga ko aho bavuye ari kure kandi ko bakwiye koko kwigira ku mateka hanyuma bakimakaza ubumwe buhuza Abanyarwanda kugira ngo Igihugu kirusheho kuba gitekanye.
Ngendahimana Donacienne utuye mu Murenge wa Matimba, yagize ati; “Kwigira ku mateka bidufasha kumenya aho twavuye tukamenya n’amasomo dukwiye gukuramo. Ubumwe bwacu bukwiye kurindwa na buri Munyarwanda, kuko ari bwo budufasha kubaho dutekanye no guteza Igihugu cyacu imbere.”
Ngezahoguhora Aime na we yagize ati: “Urubyiruko ni twebwe twitezweho kubaka Igihugu kuko ari twe mbaraga z’ejo, rero tugomba gukoresha imbaraga dufite mu bikorwa byiza, tukirinda amacakubiri kandi tukarushaho kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Kakooza Henry ashimangira ko buri Munyarwanda afite uruhare mu kubaka no kurinda ubumwe bw’Igihugu, by’umwihariko urubyiruko rufite uruhare mu gutegura ahazaza h’Igihugu.







