MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatererana abaturage bafite ibibazo

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
02/10/2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi gushyira imbere abaturage no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bahura na byo, aho kubireka ngo bikomeze kubaremerera kandi hari ibyashoboraga gukemurwa.

Yabivuze kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga indahiro z’abagize Inteko Ishinga Amategeko bashya binjiye mu nshingano, ari bo Senateri Gasamagera Wellars na Depite Niyonshuti Ben, uhagarariye urubyiruko mu mutwe w’Abadepite.

Perezida Kagame yashimiye aba bayobozi bamaze kurahira, abasaba kuzuza neza inshingano biyemeje no gukoresha ubumenyi n’imyifatire ikwiye mu gukorera abaturage, ati: “Abamaze kurahira mu nzego z’inteko ishinga amategeko ndabashimiye, izi nshingano mumaze kurahirira muzazuzuze uko bikwiye. Inshingano rero zisanzwe zizwi, ugiye mu nteko bwa mbere aho aba avuye hari izindi nshingano aba yararimo, kandi zo gukorera abaturage. Abantu bahura n’ibibazo ariko bagomba no kubishakira umuti bihereye ku bayobozi. Kugira ngo inshingano abantu bazuze neza, nanone bagomba gukoresha, kumenya, kubona, n’imyifatire abantu bagomba kugira, ntabwo ari ibyo kuzuza amategeko gusa, birarenze no mu muco usanzwe abantu bagomba kwifata bitanashingiye ku mategeko.”

Umukuru w’Igihugu kandi yashimangiye ko abayobozi badakwiye kureka abaturage ngo bakomeze kwikorera ibibazo bishobora gukemurwa, ahubwo ko bakwiye gushaka ibisubizo hakoreshejwe amikoro ahari.

Ati: “Mukwiye gutekereza abaturage, bareke guhora bikoreye ibibazo n’ibishobora gukemuka, ibikemuka bigomba gukorwa bikava mu nzira ibigoranye bigashakirwa umuti abantu bagafatanya amikoro akenshi aba ahari, iyo atanahagije uhera ku bishoboka ukaba aribyo ukemura ugashakisha andi mikoro aganisha kubyo udashobora gukemura uyu mwanya.”

Perezida Kagame yagaragaje ko inshingano z’abayobozi zitagomba kugarukira ku kubahiriza amategeko gusa, ahubwo ko zikwiye kujyana n’imyitwarire iboneye, ubushobozi bwo kubona ibibazo no kugira uruhare mu kubishakira ibisubizo.

Uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro, aho Senateri Gasamagera Wellars na Depite Niyonshuti Ben barahiye imbere ya Perezida wa Repubulika, biyemeza kuzuza inshingano bahawe no gukorera Igihugu.

Senateri Gasamagera Wellars yashyizweho n’ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, mu gihe Depite Niyonshuti Ben yatowe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kugira ngo ahagararire urubyiruko mu mutwe w’Abadepite.

Depite Niyonshuti Ben asimbuye Hon. Vénuste Icyitegetse weguye ku nshingano muri Kamena 2026, naho Senateri Gasamagera Wellars asimbura Donathille Mukabarisa uherutse kwitaba Imana.

Perezida Kagame yasabye Abayobozi kujya bihutira gukemura ibibazo biremereye abaturage
Senateri Gasamagera Wellars na Depite Niyonshuti Ben barahiriye kuzuza neza inshingano nshya baherutse guhabwa

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Uko imikino yo ku munsi ubanza w’irushanwa rya Kirehe Open 2026 yagenze(Amafoto)
Siporo & imyidagaduro

Uko imikino yo ku munsi ubanza w’irushanwa rya Kirehe Open 2026 yagenze(Amafoto)

03/10/2026
Nyagatare: Abayobozi b’amadini bahawe umukoro wo gufatanya n’Ubuyobozi mu guhindura imyumvire y’abaturage 
Amakuru

Nyagatare: Abayobozi b’amadini bahawe umukoro wo gufatanya n’Ubuyobozi mu guhindura imyumvire y’abaturage 

02/10/2026
Rwamagana: Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruzubakira abatishoboye inzu zirindwi muri uku kwezi
Urubyiruko

Rwamagana: Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruzubakira abatishoboye inzu zirindwi muri uku kwezi

02/10/2026
Hatangijwe ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, imiryango ibiri y’i Mahama yorozwa inka
Ubumwe n'ubwiyunge

Hatangijwe ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, imiryango ibiri y’i Mahama yorozwa inka

02/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abayobozi b’amadini bahawe umukoro wo gufatanya n’Ubuyobozi mu guhindura imyumvire y’abaturage 

Nyagatare: Abayobozi b'amadini bahawe umukoro wo gufatanya n'Ubuyobozi mu guhindura imyumvire y'abaturage 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU