Mu Karere ka Kirehe hatangijwe Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, abaturage baganirizwa ku bibazo bibangamira imibanire myiza n’umutekano, banahabwa inka binyuze muri gahunda ya Girinka igamije kubafasha kwiteza imbere no gukomeza umuco wo gufashanya.
Iki gikorwa cyo gutangiza ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa cyabereye mu Murenge wa Mahama ku nsanganyamatsiko igira iti “Twigire ku mateka twimakaze ubumwe bwacu.”
Mu gutangiza uku kwezi hatanzwe ikiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), habaho umwanya wo kuganira n’abaturage ku bibazo bahura nabyo yaba iby’imibanire n’umutekano n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yagize ati “Habaye igikorwa cyo korozanya cyane bituruka muri gahunda ya Girinka ariko yanafashije cyane kugira ngo Abanyarwanda utunze ashobore koroza mugenzi we kugira ngo bashyigikirane ntihagire umuturage usigara inyuma ariko binatuma na bwa butunzi abaturage bafite bakomeje kugira ngo bahane kandi babane neza.”
Meya Rangira yavuze ko muri rusange abaturage ba Kirehe bamaze gutera intambwe mu gushyigikirana no gufatana mu mugongo, ashingira ku bikorwa birimo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuboroza no kubegera mu bikorwa bitandukanye.
Yavuze ko muri uku kwezi hazakorwa ibiganiro n’ubukangurambaga, umuganda n’ibindi bikorwa bizafasha abaturage kurushaho kwegerana no kugira urubuga rwo kuganira.
Mu baturage bahawe inka harimo Mukeshimana Esther, utuye Kagari ka Mwoga, Umurenge wa Mahama, wavuze ko inka azayifashisha mu kwiteza imbere no kubona amata y’abana be, ati: “Twabagaho dutunzwe no gupagasa ariko tubonye inka tugiye kwiteza imbere nshimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Kagame kuko igiye kumpa amata abana bagire imirire n’imibereho myiza.”
Mugenzi we witwa Nshimiyimana, yavuze ko inka yahawe izamufasha kubona ifumbire no kongera umusaruro w’ubuhinzi bwe, ati “Kumpa iyi nka bivuze kudaheranwa n’agahinda kuko abandi bazifite, rero izampa ifumbire mfumbize mu mirima yanjye ubundi iterambere rize.”
Imibare y’ubushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa iheruka igaragaza ko iki gipimo cyageze ku kigero cya 95,3% mu 2025.










