Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’agateganyo Kakooza Henry yasabye Abapasiteri bakorera umurimo w’ivugabutumwa muri Nyagatare kuba aba mbere mu gufasha ubuyobozi guhindura imyumvire y’abaturage cyane ko bigaragara ko abakozi b’Imana aribo bakunze guhura cyane n’abaturage.
Yabsabye kujya babigisha ijambo ry’Imana ariko bakagena n’igice cyo kubibutsa ibikorwa bya Leta birimo gutanga Mituweli, kujyana abana mu ishuri n’ibindi bibafitiye akamaro.
Ibi Umuyobozi w’aka karere w’agateganyo yabigarutseho ubwo habaga amahugurwa yari yitabiriwe n’abahagarariye amatorero akorera mu Karere ka Nyagatare, ubuyobozi buboneraho kubasaba ubufatanye no kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage.
Meya Kakooza Henry, yagize ati: “Mukwiye kumenya abakirisitu muyoboye, mukamenya ibibabangamiye kugira ngo tube koko umusemburo w’impinduka mu buzima bwose.”
Yakomeje agira ati: “Nyuma y’ubu buzima tuzabazwa ibyo twamariye abandi mu rwego rwo kubazamurira ikigero cy’imibereho. Uretse ibyo kandi mufite inshingano nyinshi kuko mushinzwe abayoboke banyu mu buryo bw’umwuka n’umubiri, rero twagure ibyo twigisha birenge kuba ari iby’umwuka gusa ahubwo tubihuze n’ubuzima busanzwe abaturage bacu babamo umunsi ku munsi.”
Meya Kakooza Henry yizera ko abanyamadini n’amatorero bagiye bigisha abaturage ubuzima busanzwe bakabacyebura ku nshingano bafite muri ubu buzima, byagabanya ikibazo cy’abana bata amashuri, igwingira mu bana ndetse n’ababyeyi bataye inshingano zabo byabafasha gukanguka binyuze mu masomo bahabwa n’Abapasiteri babo.
Bamwe mu bakozi b’Imana baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko ibyo basabwe bishoboka kandi ko bigiye bikorwa byatanga umusaruro ufatika kuko bahura n’abantu benshi kandi baba babayeho mu buzima butandukanye, rero ko bagiye babigisha kuri gahunda za Leta byabafasha guhindura imyumvire.
Pasiteri witwa Barinzi Geofrey ukorera umurimo w’ivugabutumwa mu Murenge wa Katabagemu mu itorero ryitwa ‘Foyercenter’ yagize ati: “Umushumba ni umwe mu bantu baba hafi y’abantu, iyo itorero rifite abana bafite imirire mibi bagwingiye turabimenya, rero hashyizweho uburyo buhoraho bwo kwigisha abayoboke aribo baturage kurwanya igwingira ndetse n’ibindi biri muri gahunda za Leta byakumvikana mu buryo bworoshye, rero ubu bufatanye bwazagira akamaro gakomeye. Uruhare tugiye kubigiramo ubu tugiye kubanza tubigire ibyacu; twajyaga twumva ko ibyo bireba ubuyobozi.”
Karuranga John umupasiteri mu itorero ryitwa Assamble de Dieu riherereye mu Murenge wa Rwempasha, yagize ati: “Gufasha ubuyobozi kwigisha a abaturage birashoboka cyane, nk’abantu tuba dufite abayoboke benshi biroroshye kwigisha abaturage kuri gahunda za Leta, abana bataye ishuri bagasubizwamo, ababyeyi bateshutse ku nshingano tukabakebura n’ibindi bibangamiye imibereho myiza yabo.”
Rev. Past. Dr Rutayisire Antoine na we yibukije abakuru b’amatorero ko abo bita abaturage aribo bitwa abayoboke babo, ko ariyo mpamvu imibereho yabo bose ibareba, ati: “Abitwa abaturage nibo twita abayoboke bacu, twese rero tubahuriraho, niyo mpamvu imibereho yabo twese itureba.”
Yakomeje agira ati “Abapasiteri mukwiye kujya mufata akanya mukigisha abayoboke ibijyanye n’imibereho y’abo kuko usanga abantu bishora mu byuma, kwiyahura n’ibindi bikorwa bigaragara rimwe na rimwe baba bafite ubuzima bubagoye ariko mugiye muganiriza abakirisitu mukabigisha ku buzima busanzwe byabafasha kuruhura umutima. Gusa mbere yo kwigisha abandi uko bitwara mugomba kwiheraho, rero mube umusemburo w’impinduka ariko mwihereyeho.”
Sibyo gusa kandi Rev. Past. Dr Rutayisire Antoine yigisha abayobozi yababwiye ko mu miyoborere yabo badakwiye kurangwa n’ubwibone kuko iyo imuntu yaranzwe nabwo aba atakibaye umuyobozi uharanira inyungu z’abaturage ayoboye ahubwo aba yatangiye kwibanza imbere, ibintu avuga ko bidakwiye kugaragara ku muyobozi muzima.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bugaragaza ko mu gihe mu Rwanda abaturage bagera kuri 98% ari abayoboke b’amadini n’amatorero, habayeho ubufatanye buhamye n’Ubuyobozi bwite bwa Leta kugeza kuri abo bayoboye ari nabo baturage ubutumwa bujyanye na gahunda za Leta byabafasha kubyumva cyane; kandi bigatanga umusaruro mwiza.









