Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Kirehe basabwe kugira uruhare mu guhindura imyumvire ikibangamira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, bahereye mu miryango yabo ndetse no mu baturage bakorana na bo.
Ibi byagarutsweho nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe, agamije kongerera ubumenyi abayobozi b’inzego z’ibanze ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Abahuguwe barimo: Ba agoronome, Abavuzi b’amatungo n’abayobozi bashinzwe imiyoborere myiza ndetse n’abayobozi b’utugari.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yasabye abayobozi kugira uruhare mu gukumira ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa, abafite ubumuga n’abatabufite ndetse n’abageze mu zabukuru, kugira ngo buri wese agire uruhare mu iterambere, bikaba akarusho bahereye mu ngo zabo.
Umukozi ushinzwe guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango muri Pro-Femme Twese Hamwe, Furere Wellars, yavuze ko abahuguwe basanzwe bafatanya n’abagenerwabikorwa b’umushinga SERVE, bityo ko ubumenyi bahawe bugomba kubafasha gushyira uburinganire mu bikorwa.
Yagaragaje ko guhindura imyumvire ari urugendo, kuko ishingiye ku muco n’uko sosiyete imenyera kugena inshingano z’umugabo n’umugore.
Ati: “Kwimakaza ihame ry’uburinganire ntabwo bivuze kubyumva gusa, bivuze kubikora, gutanga amahirwe, guharanira uburenganzira no kumenyekanisha iri hame.”
Zirahira Oliver, ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Kigina, yavuze ko amahugurwa yamufashije gusobanukirwa ko uburinganire atari ijambo gusa, ahubwo ko burebana n’imyumvire, imigirire n’uburenganzira bungana.
Mukagasana Gorette, SEDO w’Akagari ka Nyabigega, yavuze ko yamenye ko hari imirimo abagabo n’abagore bakora hakenewe kubanza kuganirwaho no gufatanya, mu rwego rwo guteza imbere ingo.
Nkundumukiza François, Agronome w’Umurenge wa Nyamugari, we yavuze ko azageza ubutumwa ku bahinzi, cyane cyane ku bijyanye no guha agaciro imirimo abagore bakora mu buhinzi no guteza imbere ubufatanye hagati yabo n’abagabo.
Pro-Femme Twese Hamwe yatangaje ko abahuguwe bazahabwa imfashanyigisho kuri telefoni zabo kugira ngo bazikomezeho mu kazi kabo ka buri munsi.












