MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Meya Mbonyumuvunyi yasabye urubyiruko kwima amatwi ubutumwa bubiba amacakubiri ku mbuga nkoranyambaga

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
02/10/2026

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye urubyiruko kwima amatwi ubutumwa bubiba amacakubiri n’urwango ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo rukagira uruhare mu kwamagana no kunyomoza ibinyoma bishobora guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ubu butumwa yabutanze ku wa 1 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Kigabiro, Akagari ka Nyagasenyi, ubwo hatangizwaga Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kuri uyu mwaka kwatangijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twigire ku mateka, twimakaze ubumwe bwacu.”

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko imbuga nkoranyambaga zikwiye gukoreshwa mu gusangiza abantu ubutumwa bwubaka, guteza imbere ubumwe no gukomeza gusigasira amahoro, aho kuba urubuga rwo gukwirakwizaho ibihuha n’ubutumwa bushobora gusubiza Abanyarwanda mu mateka mabi.

Yasabye cyane cyane urubyiruko kutemera kuyobywa n’ubutumwa bubasanga ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo rukabusesengura no kugira uruhare mu kubunyomoza igihe bubeshya cyangwa bubiba urwango.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati: “Biriya bibi byigishwa, mubyime amatwi, mugire uruhare mu kwigisha ibyiza. Abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga ni abari hanze y’u Rwanda kandi bafite ibyaha bakoze bihora bibakomanga ku mitima yabo. Biba ari uburyo bwo kugira ngo bihanagureho kiriya cyasha, baba bagirango bihanagureho kiriya cyaha.”

Meya yasabye urubyiruko kuba maso no kudaheranwa n’ubutumwa nk’ubwo, ahubwo rukagira uruhare mu kubusubiza no gusobanurira abandi ukuri.

Ati: “Ndasaba cyane cyane abakiri bato bakoresha ziriya mbuga nkoranyambaga, biriya bibi byigishwa babyime amatwi, ahubwo bagire uruhare mu kunyomoza biriya binyoma abanzi b’amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda bakomeza gushyira ku mbuga nkoranyambaga.”

Nyuma y’ubutumwa bwatanzwe n’ubuyobozi, MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iki gikorwa, bagaragaza uko babona uruhare rwabo mu gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwubaka, gusigasira ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho no gufasha bagenzi babo kurushaho gusobanukirwa amateka y’Igihugu.

Niyibigira Jean De Dieu yavuze ko urubyiruko rufite umwanya ukomeye mu gukwirakwiza ibitekerezo byubaka, bitewe n’uko ari rwo rukunze gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga.

Ati: “Imbuga nkoranyambaga zifite uruhare runini mu buzima bw’urubyiruko, kuko ari ho dusoma amakuru kandi tukaganirira. Ni yo mpamvu tugomba kuzifashisha mu gukwirakwiza ubutumwa bwubaka, tugatanga amakuru y’ukuri kandi tukirinda gusangiza abandi ubutumwa bushobora gutanya Abanyarwanda.”

Munyankongi Elvis we yashimangiye ko mbere yo kwemera cyangwa gusangiza abandi amakuru aboneka kuri murandasi, hakenewe kubanza kuyagenzura no gusuzuma ukuri kwayo.

Ati: “Iyo ubonye ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo uba ukwiye guhita ubwemera cyangwa ngo uhite ubusangiza abandi. Urubyiruko dukwiye kubanza kubusesengura, kumenya ukuri kwabwo no kunyomoza amakuru atari yo, kuko ibyo dukora ku mbuga nkoranyambaga bishobora kugira ingaruka ku bandi.”

Gisubizo Claudine yibanze ku kamaro ko kwigira ku mateka, avuga ko urubyiruko rukwiye kuyifashisha mu gusobanukirwa ibihe Igihugu cyanyuzemo no gufata amasomo yafasha mu kubaka ahazaza.

Ati : “Kwiga amateka ntabwo ari ukugaruka ku byabaye gusa, ahubwo ni ukumenya amasomo tuyakuramo kugira ngo tutazasubira mu makosa yabayeho. Nk’urubyiruko, dukeneye gukoresha ubumenyi dufite n’ikoranabuhanga mu kubaka ubumwe no gukomeza ubutumwa bw’amahoro.”

Itangizwa ry’uku kwezi ryahuriranye n’ubutumwa bwo gukomeza kwigira ku mateka y’u Rwanda, cyane cyane mu rwego rwo kubaka ubumwe no gukomeza gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa bishobora gusubiza Igihugu mu mateka mabi.

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe
Urubyiruko

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe

04/10/2026
Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe
Amakuru

Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe

03/10/2026
Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw
Amakuru

Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw

03/10/2026
Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi
Urubyiruko

Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi

03/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubumwe ntabwo ari amagambo gusa ahubwo ni ibikorwa-Meya Niyonagira

Ubumwe ntabwo ari amagambo gusa ahubwo ni ibikorwa-Meya Niyonagira

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU