MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Guverineri Gasana arasaba abakozi kwimakaza politiki ya leta

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
24/06/2022

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel aranenga abayoboye u Rwanda bakarushora muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashima kandi Ingabo za RPA na RPF biyemeje kuyobora igihugu bashingiye ku bumwe bw’abanyarwanda, anasaba abakozi ba leta kwimakaza iyi politiki.

Kuri uyu wa 24 Kamena ku biro by’Akarere ka Gatsibo habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abari abakozi 28 b’amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Gatsibo, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverineri CG Gasana yifatanyije n’abakozi b’akarere ka Gatsibo n’imiryango y’abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu muhango wo Kwibuka, mu ijambo rye yagarutse ku ruhare rw’abari abayobozi bahisemo gukorera jenoside abo bayoboraga.

Guverineri Gasana yakomeje agira ati “Kuba twibuka abakozi ba leta bishwe uyu munsi biduhe imbaraga zo kwamamaza amatwara na politiki nziza yo gukunda abanyarwanda, y’iterambere, ntabwo ari iyo kubiba amacakubiri no kwica no gukora nk’ibyo bariya bakoze bakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”

Guverineri CG Gasana kandi yanenze abari abayobozi bateguye Jenoside yakorewe abatutsi, yagize ati: “Ubumenyi twize bwagombye kudufasha kumenya agaciro k’uburenganzira bwa muntu ariko mu Rwanda intiti nizo zacuze umugambi wo gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibyo bakoze twe ni amasomo twiga kandi tubyita guta umuco, bitwereka ko ushobora kuba ufite ubwenge udafite umutima.”

Mu buhamya bwatanzwe n’ibiganiro byose byagarutse ku ruhare rw’ubuyobozi bwagize mu kwica abaturage bari bashinzwe kuyobora, umwe mu batanze ubuhamya yagarutse ku mateka yihariye y’imibereho y’abatutsi mbere ya jenoside, aho na mbere ya Jenoside hari abaturage bishwe bazira ko ari abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yatangaje ko mu rwego rwo guha agaciro abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku biro by’akarere hazashyirwa urwibitso ruriho amazina y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi bari abakozi.

Ku biro by’Akarere ka #Gatsibo hari kubera umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 abari abakozi b’amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Gatsibo, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.#Kwibuka28https://t.co/yZNrJXVmIP pic.twitter.com/DKtIWQqLTj

— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) June 24, 2022

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kwibuka28: Hari abayobozi batungwa agatoki ko batarangiza imanza za Gacaca

Kwibuka28: Hari abayobozi batungwa agatoki ko batarangiza imanza za Gacaca

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU