Ku biro by’Akarere ka Gatsibo hari kubera umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 abari abakozi b’amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Gatsibo, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye n’abaturage, aho babanje gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro.
Abakozi bibukwa bagera kuri 28 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu mubare ukaba ari ababashije kumenyekana.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko umwihariko wa Gatsibo ari uko hibukwa abari abakozi bishwe na mbere ya 1994, kuko uwari Burugumesitiri wa Komini Murambi Gatete yabishe mbere bazira ko ari abatutsi, harimo n’abari abakozi ba Komini Murambi.
Muri uyu mwaka abakozi biyemeje ko hazubakwa urwibutso ruzaba rwanditseho amazina y’abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Meya Gasana yakomeje agira ati: “Amwe mu mahitamo dufite ni ukuguma turi umwe no kurwanya ingengabitekerezo ndetse n’ufatiwe mu ngengabitekerezo nkuko amategeko abiteganya nta kumujenjekera.”
Amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Gatsibo ni icyari komini ya Murambi, Humure, Gituza igice cya komini Ngarama n’igice cya komini Giti.









