MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwibuka28: Hari abayobozi batungwa agatoki ko batarangiza imanza za Gacaca

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
24/06/2022
Hashyirwa indabo ku rwibutso rw'abahoze ari abakozi b'amakomini mu Karere ka Kayonza

Hashyirwa indabo ku rwibutso rw'abahoze ari abakozi b'amakomini mu Karere ka Kayonza

Abahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kayonza barasaba ko hakorwa ubugenzuzi bwihariye kuri bamwe muri ba gitifu batarangiza imanza za Gacaca, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko butazihanganira umuyobozi uzagaragara muri iki kibazo.

Kuri uyu 23 Kamena ku biro by’Akarere ka Kayonza habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abari abakozi b’amakomini yahujwe abyara Akarere ka Kayonza.

Kuri uyu munsi hibukwa 12 bamenyekanye, ubuyobozi bukaba busaba buri wese waba azi amakuru ku bandi bari abakozi b’amakomini bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko batanga amakuru nabo bakajya bibukwa.

Amakomini yahujwe akabyara akarere ka Kayonza, ni icyari Komini Rukara, Kabarondo, igice cya Komini Muhazi na Komini Kayonza.

Muri uyu muhango niho hagarutsweho ikibazo cy’imanza za Gacaca zitiwe amarangizarubanza ariko zikaba zitarangizwa, nkuko bivugwa na Ndindabahizi Didace, akaba ari Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza

Yagize ati: “Ahari ikibazo gikomeye ni abantu bafite imitungo banga kwishyura, ugasanga umuntu afite imitungo hari uko abayeho wenda aranacuruza akavuga ngo ni umukene, aha abacitse ku icumu rimwe batunga agatoki inzego z’ibanze bavuga ko ba gitifu b’utugari, hari aho babashyikiriza irangizarubanza ibintu bakabirambika bakagaragaza ko nta mwanya bafite, hanyuma umuntu yazasubirayo rya rangizarubanza rikabura aya ni amakuru tugikurikirana neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yemeza ko kutarangiza imanza za Gacaca bidakwiye kwihanganirwa, ati: “Aho bigaragara ko ari imbaraga nke z’abayobozi mu kurangiza imanza za Gacaca hafatwa ingamba n’aho tumenye ko icyo kibazo cyabaye turagikurikirana, icyo bidusaba ni ugufata inshingano abayobozi tugafata inshingano zacu tukazikurikirana ayo marangizarubanza agatangwa, aho bigaragaye ko babigizemo uruhare bakaba babihanirwa.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bombi bemeza ko uruhare rw’abarokotse rwigaragasa haba mu korohera abagaragara ko nta bushobozi bafite bwo kwishyura, banasaba kandi abakinangiye kwishyura imitungo ko bayishyura bakegera n’abo bakoreye ibyaha bakabasaba imbabazi.

Mu Karere ka Kayonza bari bafite imanza za Gacaca zagombaga kurangizwa zingana na 4,365, izimaze kurangizwa zatanzwe muri raporo y’igihembwe iheruka gutangwa ni 2,931, ubu izisigaye ni 1,434, muri izi harimo abadafite ubushobozi bwo kwishyura, izifite amarangizarubanza atameze neza, n’iz’abinangiye kwishyura.

Hashyirwa indabo ku rwibutso rw’abahoze ari abakozi b’amakomini mu Karere ka Kayonza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Uko umuganda usoza Kamena wagenze hirya no hino mu turere(Amafoto)

Iburasirazuba: Uko umuganda usoza Kamena wagenze hirya no hino mu turere(Amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU