MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abaturiye Pariki y’Akagera bakeneweho ubufatanye mu kuyirinda

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
17/08/2024

Ushinzwe guhuza abaturage na pariki z’Igihugu mu kigo cy’Iterambere-RDB, Mbabazi Marie Louise, arasaba bamwe mu baturiye ibice bikora kuri Pariki y’Akagera ubufatanye bwo kuyirinda kugira ngo umusaruro ubashe kwiyongera; n’amafaranga ava mu bukerarugendo abagarukire kugira ngo batezwe imbere.

Buri mwaka abaturiye Pariki y’Igihugu y’Akagera basaranganywa 10% by’inyungu iba yabonetse muri Pariki binyuze mu kubakirwa ibikorwaremezo, guteza imbere abatishoboye, amakoperative n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.

Muri uyu mwaka Akarere ka Gatsibo kahawe Miliyoni 98 Frw, Kayonza ihabwa miliyoni 500 Frw, Nyagatare ihabwa miliyoni 300 Frw. Uturere dukora n’abafatanyabikorwa bakabigira imishinga bakayishyira no mu bikorwa.

Ubwo yari mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gatsibo, Mbabazi Marie Louise, ushinzwe guhuza abaturage na pariki z’Igihugu muri RDB, yavuze ko amafaranga ava mu bukerarugendo agaruka mu baturiye pariki.

Ati: “Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye kubera ko amafaranga ava ku bukerarugendo avamo ibikorwa bimwe, kera ntabwo bigeze bamenya akamaro ka pariki baturanye nazo ariko kubera ubuyobozi bwiza bwabatekerejeho, bakora imishinga ibateza kugira ngo barusheho gukunda pariki n’ibiyirimo n’uko bazaba bamenye akamaro kibivamo.”

Akomeza agira ati: “Nababwiye ko icyo dupfana n’icyo tumariranye ko niba mubonye amafaranga ava mu bukerarugendo mu gaterwa inkunga kugira ngo namwe mutere imbere, namwe mugomba gukora uko mushoboye  tugafatanya kurinda iyo pariki.”

“Kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera, n’uko izaba yabungabunzwe abaza kuyisura bya bintu baje kureba bagasanga nabyo bifite umutekano, noneho ba rushimusi bakabahashya batanga amakuru ku gihe kugira ngo nabo baganirizwe bajye mu makoperative ejo n’ejo bundi bacike mu gihugu.”

Mbabazi yavuze ko ugereranyije no mu myaka yashize imibare ya ba rushimusi igenda igabanyuka binyuze mu bukangurambaga bw’abazituriye bibumbiye mu makoperative.

Ati: “Nta byera ngo nde ntibabura ariko ntabwo ari benshi nka mbere n’imitego ntibagifata myinshi cyane, kuko hari igihe watemberega ugasanga hari resitora batetse imbogo ivuye muri Pariki y’Akagera cyangwa inyemera.”

Yasoje avuga ko abaturage batuye Pariki z’Igihugu bubakiwe amashuri atandukanye arimo ay’imyuga, amavuriro, ibigega byo gutuburiramo imbuto zo gutera no guhunikamo imbuto z’ibirayi, amakusanyirizo, amarerero, amakoperative y’ububoshyi, ububaji n’ubuvumvu bwa kijyambere.

Pariki y’Akagera yashinzwe mu 1934 ihabwa izina biturutse ku Mugezi w’Akagera unyura hafi yayo. Ni cyo gishanga kinini muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati mu kugira urusobe rw’ibinyabuzima byinshi uhereye ku bimera, ibishanga, ibiyaga n’inyamaswa.

Iyi pariki ifite inyamaswa nini z’inyamabere zigera ku bihumbi 12 n’ubwoko bw’inyoni bwabashije kumenyekana burenga 520.

Mbabazi Marie Louise, Ushinzwe guhuza abaturage na pariki z’igihugu mu kigo cy’Iterambere, RDB, yasabye abaturiye Pariki y’Akagera guhashya ba rushimusi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Ibishanga bitandatu  bya hegitari zisaga 4000 bigiye gutunganywa

Nyagatare: Ibishanga bitandatu bya hegitari zisaga 4000 bigiye gutunganywa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU