Umushinga CDAT ufatanyije n’Akarere ka Nyagatare bagiye gutunganya ibishanga bitandatu bya hegitari zisaga 4000 kugira ngo bifashe abahinzi guhinga kinyamwuga no mu iterambere ryabo rirambye.
Ibishanga bitandatu bizatunganywa ni igishanga cya Muvumba cya hegitari 1 500, icya Cyabayaga cya hegitari 400, Kagitumba -Matimba cya hegitari 90 na Gabiro community block cya 810. Hari kandi igishanga cya Karangazi – Rwangingo ndetse n’igishanga cya Warufu gihuriweho n’uturere twa Nyagatare na Gatsibo.
Umuyobozi Mukuru wa CDAT Uzabibara Ernest yavuze ko inyigo nyinshi zo gutunganya ibi bishanga zizatangirana n’uyu mwaka wa 2024 mu gihe kubitunganya bizatangira muri 2025.
Yagize ati” Dutangira Gabiro na Warufu ntibyari biri muri gahunda ariko ku busabe bw’Intara n’Akarere biza kongerwa muri gahunda gusa uyu munsi aho tugeze turacyari mu nyigo ntabwo turatangira imirimo, aho tuzatangira imirimo vuba ni igishanga cya Rwangingo-Karangazi aho imirimo izatangira mu kwa Cumi n’abiri k’uyu mwaka byatinda bigatangira mu kwa mbere. Tuzatunganya kandi igishanga cya Muvumba, inyigo yaratangiye nibigenda neza muri Werurwe umwaka utaha imirimo izatangira.”
Yakomeje ati” Cyabayaga kimwe na Kagitumba- Matimba naho amasoko ntararangira neza ariko twasinye amasezerano ko hazakorwa inyigo mu kwezi kwa Cumi, twumva ko rero mu kwezi kwa Gatanu umwaka utaha imirimo yo kubaka yaba yatangiye. Gabiro dusa nk’aho turi kure kuko twumvikanye na Gabiro Agribusiness Hub ko ari bo Turakorana tukabaha amafaranga hanyuma bakishyura kampani izakora imirimo.”
Uzabibara kandi yavuze ko igishanga cya Warufu cyari gifite inyigo isanzwe igomba guhuzwa n’igihe ku buryo umwaka utaha w’ingengo y’imari imirimo ishobora gutangira ngo kuko nicyo gishanga kinini bagombwa gutunganya mu mushinga wose kuko gifite hegitari 3000.
Uretse ibisanga bitandatu bizakorwa mu Karere ka Nyagatare hari ibindi bishanga bazatunganya mu Turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe. Muri ibyo bishanga harimo icya Murundi, icya Ntende ndetse n’icya Nasho.
Umushinga CDAT uvuga ko ibikorwa umaze gukora byatwaye miliyari 15 Frw ku nkunga ya Banki y’Isi , ubu bakaba bari gukora indi nyigo kugira ngo bahawe andi miliyari 40 Frw bakaba bizeye ko mu mezi abiri ayo mafaranga azaba yabonetse, ibikorwa bigakomeza nta nkomyi.






