Ku rutonde Komisiyo y’Igihugu y’Amatora-NEC yatangaje rw’abakandida Senateri bahatanira kuzatorwamo batatu bazahagararira Intara y’Iburasirazuba mu nteko ishinga amateko y’u Rwanda hariho Nambaje Aphrodise wayoboye Akarere ka Ngoma guhera mu 2012 kugeza mu 2021.
Ni urutonde rw’abakandida senateri bemejwe mu matora ya 2024, NEC yatangaje tariki 17 Kanama 2024, aho mu Ntara y’Iburasirazuba rugaragaraho abakandida Senateri batanu aribo: Bideri John Bonds, Nambaje Aphrodise, Urugeni Angeline, Nsengiyumva Fulgence, na Mukabaramba Alvera.
Uretse aba batanu bazatorwamo batatu bazahagararira Intara y’Iburasirazuba, muri rusange, urutonde rwemejwe rw’abakandida mu matora ya 2024 bazatorwamo abazahagararira intara enye n’Umujyi wa Kigali n’abazahagararira amashuri makuru ya Leta n’ayigenga ruriho abakandida Senateri 32.
Nk’uko biteganywa mu iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku itariki 16 Kamena 2024, ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku myanya y’Abasenateri bizatangira tariki 26 Kanama bisozwe tariki 14 Nzeri 2024.
Ni mu gihe biteganyijwe ko amatora y’Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu azaba tariki 16 Nzeri, naho tariki 17 Nzeri 2024 hazatorwa Abasenateri babiri barimo umwe uhagararira amashuri makuru ya Leta n’undi uhagararira amashuri makuru yigenga.
Umutwe wa Sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, uba ugizwe n’imyanya 26 irimo 12 y’Abasenateri batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki, Umusenateri umwe uhagararira amashuri makuru ya Leta, undi umwe uhagararira amashuri makuru yigenga.
Mu basenateri 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, Intara y’Iburasirazuba hatorwamo batatu, iy’Amajyepfo batatu, n’iy’Uburengerazuba ihagararirwa n’Abasenateri batatu. Naho Amajyaruguru ihagararirwa n’Abasenateri babiri, Umujyi wa Kigali ukagira Umusenateri umwe.
Nk’uko bigaragazwa n’amabwiriza ya NEC agenga itora ry’Abasenateri ryo mu mwaka wa 2024, inteko itora Abasenateri 12 igizwe n’abagize Biro y’Inama Njyanama z’Imirenge ya buri Karere kagize Intara cyangwa Umujyi wa Kigali, n’abagize Inama Njyanama z’Uturere dufite ubuzima gatozi n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.











