Akarere ka Ngoma kagaragaza ko ibyuzi bizwi nk’ibidamu biri hafi y’Ibibuga bya TTC Zaza ba nyirabyo bagomba kubisiba cyangwa bakabizitira kandi bakabishyiraho uburinzi buhoraho.
Ni ibyatangajwe nyuma yuko ku munsi wa mbere w’iki cyumweru gisoza Mutarama 2020, mu Murenge wa Zaza umwana wigaga mu mashuri abanza yarohamye muri kimwe muri ibyo byuzi (Valley dam) arapfa.
Kuva ibyo byuzi byashyirwa muri aka gace mu mwaka wa 2017, mu bana batatu babirohamyemo, babiri muri bo bakuwemo bapfuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise avuga ko akarere kadashobora kwihanganira ko ibyo byuzi bikomeza gutwara ubuzima bw’abantu, ahubwo ba nyira byo bahise bategekwa kubivanaho cyangwa kubizitira.
Yagize ati: “Ba nyirabyo ngo baba bari mu nzira z’inkiko, turiho turabikurikirana, ariko hagati aha bitagikenewe, tugiye kubasaba babisibe vuba na bwangu. Niba bikenewe bizitirwe kandi bishyirweho uburinzi butavaho.”
Meya Nambaje akomeza agira ati: “Bitarenze ejo abo bireba barabisabwa kandi bategekwe kubikora.”
Ibyo byuzi (Valley dams), byashyizwe muri aka gace ka Zaza mu mwaka wa 2017, byari byo kwifashishwa mu gufata amazi y’imvura yo gukoreshwa mu kuhira i musozi.
Ni umushinga watanze umusaruro ugitangira, ariko nyuma gato usa n’ucitse intege, ubuhinzi bw’imbuto z’imboga bwahakorerwaga burahagarara; ariko ibyo bidamu byo birahaguma.
Ubu, abaturage baturiye iyo mirima byubatswemo babwiye muhaziyacu.rw ko bahangayikishijwe nuko ibyo byuzi bikomeje guteza impfu.
Rusingiza Emmanuel yagize ati: “Ibi bidamu birabangamye pe, nyirabyo yakabikuyeho aho kugira ngo abana bacu bakomeze kubigwamo. Kubera ko ari shitingi zirimo amazi menshi adakoreshwa hazamo urubobi rwinshi; hamaze kugwamo abana batatu.”
Prof. Karuranga Gahima Egide wari watangije umushinga wo kuhira mu mirima iherereye munsi y’ibibuga by’ishuri rya TTC Zaza, ari na wo washyizwemo ibyo byuzi bigera kuri bitatu, yabwiye muhaziyacu.rw ko biraba byazitiwe bitarenze icyumweru.
Yagize ati: “Tuzazizitira rwose (izo damu). Mbere y’izi mpera z’icyumweru, tugiye kuganiriza nyir’amasambu abyiteho kurusha mbere.”
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba iherutse guhamagarira ikomeje, abatuye muri iyi ntara kwirinda imfu ziterwa no kurohama mu mazi no kugwa mu binogo byo mu ngo bifata amazi.
Uru rwego rw’umutekano rutangaza ko mu mwaka ushize wa 2019, abantu 101 bo muri iyi Ntara biganjemo abari munsi y’imyaka 18 bapfuye barohamye.







Niba rwose bitagifitiye akamaro abaturage byasibwa aho gutwara ubuzima bw’abanyarwanda b’ejo!