Uwahoze ari umushumba w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda Diyoseze ya Gahini, Bishop Bilindabagabo Alexis avuga ko nta muntu ushobora kugera ku iterambere mu gihe akoresha ibiyobyabwenge, kandi hakenewe uruhare rw’abaturage n’abayobozi mu nzego zose mu kubikumira.
Ibi bikubiye mu byo yavuze kuri uyu wa Kane tariki 31 Mutarama, mu kiganiro yatanze mu nama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Kirehe cyavugaga ku kurwanya ibiyobyabwenge.
Kuba Akarere ka Kirehe gakora ku mipaka y’ibihugu bibiri ari byo Tanzania n’u Burundi biri mu bituma gakunda kugaragaramo ibiyobyabwenge birimo urumogo n’ibindi bivugwa ko bituruka muri ibyo bihugu by’abaturanyi.
Bishop Bilindabagabo yabwiye abayobozi bo mu Karere ka Kirehe kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Karere ko niba bashaka kugera ku iterambere rirambye kandi ryihuse bakwiye kubanza kurandura ibiyobyabwenge aho bakorera.
Yagize ati : “Ntushobora kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye ukoresha ibiyobyabwenge, ntibishoboka! Kugira ngo ugere ku iterambere nuko ubanza kurandura burundu ibiyobyabwenge.”
Bilindabagabo avuga ko byinshi mu byaha bikomeye bikorwa biterwa no kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge.
Yavuze ko henshi mu hengerwa Kanyanga, ahacururizwa urumogi n’ibindi biyobyabwenge, usanga abayobozi b’imidugudu bahazi ahubwo banga kwiteranya batanga aba bantu babicuruza.
Ni ho yahereye abasaba kubatanga bagafungwa ngo kuko bari kwica urubyiruko cyane bakanateza umutekano muke mu giturage. Ati: “Nimubavuga bagafatwa cyangwa mukabagira inama bakabireka abatabiretse mukabatanga kuri Polisi, igihugu cyacu kizasigara kimeze neza.”
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Kirehe kunoza imikoranire hagamijwe gushyira imbere umuturage.
Ati: “Hati ibyo dukora ariko dukwiye kongeramo imbaraga ku buryo bigenda neza kurushaho nk’ibirebana n’ingo mbonezamikurire muri aka Karere, ibirebana no kurandura ibiyobyabwenge n’ibindi, ibi byose bikeneye kongerwamo imbaraga cyane buri muntu wese uri hano, .. ntimusubireyo uko mwaje ahubwo mujyane ingamba nshya, Igihugu ni icyacu.”
Mu kwezi kwa Mutarama 2020, mu Karere ka Kirehe hafatiwe inzoga zitemewe zirimo litiro 1,488, amapaki 98 ya Gin n’ibiro 17 by’urumogi. Hanarasiwe bamwe mu bashakaga kwambutsa ibiyobyabwenge babyinjiza mu gihugu.







