Inkuru mbi yatashye ku gasozi ka Zaza, mu Karere ka Ngoma, ubwo kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Mutarama, hamenyekanaga urupfu rw’umwana w’umuhungu witwa Uwayo Donatien wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu kigo cya GS Zaza.
Uyu mwana yaguye mu cyuzi cy’amazi (valley dam) cy’umushinga wa Kaminuza ya Kibungo, iherereye munsi y’ibibuga by’ishuri rya TTC Zaza.
Bisobanurwa ko uyu mwana yari kujya mu ishuri ikigoroba, gusa yavuye mu rugo iwabo agiye kwa muganga kwisiramuza ari kumwe n’abandi bana baturanye biga mu bindi bigo.
Bavuye kwa muganga bagiye kureba valley dam. Ngo nibwo uyu mwana yatayemo urukweto rwe arukurikiye aranyerera agwamo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude, yabwiye muhaziyacu.rw ko izi “valley dam” zo muri aka gace zibateje ikibazo, cyane cyane kubera zidafunze.
Yagize ati: “Natwe turabizi ko ziteje ikibazo, gusa iriya ya mbere umwana yari yaguyemo yari ifunze, twari twasabye ko abo bireba, ari Diyoseze ya Kibungo na Professor [Egide] Karuranga (Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo) yuko bashaka ukuntu bahafunga cyangwa se bakahasiba kuko hashobora gukomeza hagateza ikibazo no mu kindi gihe, ubwo rero tukaba dutegereje ngo twumve umwanzuro bari buduhe.”
Yasobanuye ko ikibazo ari abana biga muri biriya bigo biri hafi aho bajyayo bagiye kureba uko hameze, bagerayo bakanyerera bakagwamo.
Ati: “None turasaba ko bazifunga cyangwa se bagashaka ikindi bazikoraho.”
Gusa uyu muyobozi atangaza ko ibijyane n’imiryango y’abana kuba bashobora kubona indishyi z’akababaro nta makuru abifiteho.
Yagize ati: “Ariko ukurikije umwana waguyemo ejo ntago yari yaje ku ishuri ahubwo yari yagiye kwa muganga kwisiramuza, hanyuma ajyayo afata urukweto urutamo abwira abandi bana ko azi koga, aba ajyiyemo, nibwo abana baje gusa gutabaza tujyayo dutabaye. Twasabye inzego z’umutekano kuvugana na Professor Karuranga ndetse na Paruwasi kugirango tumenye ba nyirabyo tubasabe babe babifunga cyangwa se babisibe”
Muri izi valley dam hamaze kugwamo abana babiri bose bapfa abaturage bakaba bifuza ko zasibwa cyangwa hakazitirwa kuburyo abana babo batazongera kugwamo.
Inkuru bifitanye isano mwasoma :Iburasirazuba: Abantu 100 bapfuye barohamye mu mwaka umwe






