Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yahamagariye abatuye muri iyi ntara kwirinda imfu ziterwa no kurohama mu mazi no kugwa mu binogo byo mu ngo bifata amazi.
Uru rwego rutangaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza mu mwaka ushize wa 2019, abantu 101 bo muri iki gice cy’igihugu biganjemo abari munsi y’imyaka 18 bapfuye bazize kurohama.
Ubwo yatangaga ikiganiro ku mutekano mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kayonza yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ACP Hatari Emmanuel, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yasabye abantu ko bamenya iki kibazo n’uburyo bacyirinda.
Yagize ati: “Muri iyi minsi, cyane cyane mu gihe cy’imvura, ndetse n’ahandi, twagiye tubona imfu nyinshi zishingiye ku kurohama. Hariho abagwa mu nzuzi, hari n’abagwa mu byuzi by’amazi (valley dams), hari n’abagwa muri bya byobo bacukura bifata amazi (fosse optique).”
Yagaragaje ko hari abacukura ibyobo bifata amazi mu rugo, ariko bagatinda kubipfundikira, bikaba byaba intandaro y’urupfu, cyane cyane ku bana.
Yongeyeho ati: “Icyobo cyo gufata amazi gikwiye guhita gipfundikirwa, nta mpamvu yo kugira ngo ugisige cyasamye kuko ntawuba azi uko bizagenda.”

Uyu muyobozi yavuze ko ababyeyi na bo babigiramo uruhare, ati: “Nta kuntu ukwiye kujya guhinga, ngo umanuke ujye mu muceri, uzi ko hari umugende w’amazi, maze ngo usige akana gakambakamba katari kumwe n’umuntu, nurangiza ngo ugasige inyuma.”
Niyitegeka Etienne, Umuyobozi w’Umudugudu w’Akimpara, Akagari k’Urugarama, Umurenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, atangaza ko iki kibazo yagisobanukiwe, ndetse aniyemeza gukora ubukanguarambaga ngo gikemuke.
Ati: “Umudugudu nyobora ntabwo habayemo iki kibazo cyane kubera umudugudu wacu utegereye Ikiyaga cya Muhazi, ariko imidugudu duturanye yo igera kuri Muhazi. Gusa mu myaka itatu ishize, muri 2016, umwana w’imyaka 13 yarohamye muri fosse (icyobo gifata amazi) iwabo.”
Ibyago byo kurohama byamenyekanye cyane muri 2019 muri iyi ntara, ni ubwo muri Nzeri abana batatu bo mu miryango ibiri yo Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma, barohamye mu rufunzo rw’Uruzi rw’Akagera ubwo bajyaga gushaka inkwi zo gucana.
Gusa ababyeyi b’aba bana bo bavuze ko batari bazi aho aba bana bari, basobanura ko batari basanzwe bakora imirimo yo gushaka inkwi, ahubwo ko bakurikiye abaturanyi, bituma baza kuburirwa irengero amasaha arenga 24 bataraboneka.

Intara y’Iburasirazuba ifite ibiyaga bisaga 20, ifite kandi uruzi rw’Akagera n’urw’Umuvumba, n’ibindi bidendezi byinshi.
Nk’intara ikize ku buhinzi n’ubworozi, iyi ntara igenda yongera umubare w’ibyuzi bihangano (valley dams) mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.






