Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya mu Kagari ka Bwana, hagaragaye umurambo usa n’uw’umaze igihe kinini w’umusaza witwa Sekamana Claude, uwo murambo wasanzwe mu nzu yabagamo aho yari yaranogowemo amaso ndetse no mu mutwe yaratemaguwe.
Aya makuru yamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2020.
Umwe mu baturage bahageze mu ba mbere avuga ko mu bigaragara umurambo we usa n’uwari umaze iminsi myinshi bitewe nuko wari waratangiye kwangirika, yavuze ko nta maso yarawurimo kandi ngo mu mutwe byagaragaraga ko wangiritse cyane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Munyiginya, Uwingeri Valens, yabwiye muhaziyacu.rw ko koko uwo murambo bawubonye mugitondo gusa ngo inzego z’umutekano zahise zihagera zitangira iperereza kugira ngo hamenyekanye abamwishe.
Umuvugizi w’Ubugenzacyaha (RIB) Marie Michelle Umuhoza yabwiye muhaziyacu.rw ko uwo musaza koko yasanzwe yapfuye ndetse ngo hanafashwe n’umuntu ukekwaho ubwo bwicanyi.
Yagize ati “ Nibyo ayo makuru RIB yayamenye uyu munsi mugitondo, iperereza ryatangiye hari n’umuntu ukekwaho kuba yagize uruhare muri ubwo bwicanyi wafashwe, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Kigabiro.”






