MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Uko Habimana yaretse gucuruza ibiyobyabwenge, akakira agakiza

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
14/01/2020
Habimana Evariste 
 utanga ubuhamya bw'uko yaretse gucuruza ibiyobyabwenge agakizwa (Ifoto: Ayabo A)

Habimana Evariste utanga ubuhamya bw'uko yaretse gucuruza ibiyobyabwenge agakizwa (Ifoto: Ayabo A)

Habimana Evariste ni umugabo w’imyaka 47 ufite umugore n’abana batandatu, yamaze imyaka icumi acuruza ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi ndetse afite n’abakozi barenga icumi bashinzwe kubikwirakwiza, yaje kubireka nyuma arakizwa  ndetse atangira no kubwiriza bagenzi be ngo babireke.

Mu kiganiro na muhaziyacu.rw Habimana avuga ko yatangiye gucuruza ibiyobyabwenge nyuma yo kwimukira mu Karere ka Kirehe akisanga yacuditse n’inshuti nyinshi zabicuruzaga.

Ati: “ Natangiye gucuruza urumogi 2004, nari nturutse mu Karere ka Rwamagana nimukiye inaha, nabonaga abantu bajya Tanzania kenshi nanjye ndabisunga, ndeba uko bagurisha urumogi nanjye ntangira kubiyungaho gutyo. Natangiriye ku biro icumi ndazamuka, ngera aho ncuruza ibiro 200 nkabikura Tanzania, nkabicuruza i Rwamagana na Kigali.”

Habimana avuga ko yageze aho akajya anakodesha imodoka n’abakozi bakwirakwiza urumogi hirya no hino mu gihugu. Ngo ikilo cy’urumogi bakiguraga 6,000 by’amashiringi, yashyirwa mu manyarwanda akaba 2000 Frw, yageraga i Kigali ikilo bakamuha 12,000 Frw agakuramo ibihumbi 100 yishyura imodoka.

Ati “ Icyo gihe twe Polisi yari itarakaza ibihano cyane ni yo wafatwaga bagukatiraga amezi atatu cyangwa atandatu nyuma ukarekurwa.”

                               Imbarutso yo kubivaho

Habimana akomeza avuga ko mu 2011 yafatanywe urumogi n’abasirikare agakatirwa gufungwa amezi atandatu, ngo nyuma yavuye muri gereza  atangira kongera kubicuruza ariko ahura n’abambuzi bamunyanganya amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri, inshuro ebyiri, nyuma ngo yatangiye kugurisha imwe mu mitungo yarafite ari na ko agirana amakimbirane n’umugore we.

Akomeza agaragaza  ko nyuma amaze kongera kwisuganya, yajyanye urumogi i Kigali agezeyo uwo yari arushyiriye amunyanganya miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda  ndetse ngo ashaka no kumufungisha ariko arabatoroka.

Ati: “ 2014 ni bwo navuze nti ‘maze guhomba kenshi, aho kugira ngo nkomeze ngurishe imitungo yanjye reka mbireke nshake ibindi nkora’ mbireka gutyo ndongera numvikana n’umuryango wanjye.”

                            Uko yakijijwe

Habimana akomeza avuga ko ajya kwakira agakiza yari yagiye mu rusengero rwa ADEPR kuko ariho umugore we yasengeraga, agezeyo afashwa n’inyigisho bahatangira akomerezaho.

Ati “ Nakiriye agakiza mu mwaka ushize wa 2019 nari nsanzwe mfite umugore ukikijwe akajya anyigisha nkamunanira kuko rero nturanye n’urusengero,yagumye ambwiriza simbyumve neza kuko najyaga ntekereza ko mbonye amafaranga nasubira mu rumogi, ngiye kumva numva ko ibihano byiyongereye ndetse bamwe mu babicuruzaga batangiye kubarasa.”

Yakomeje avuga ko umugore we yakomeje kumwigisha amusaba gukizwa kugira ngo atazasubira muri ibyo biyobyabwenge,

Ati: “Umwaka ushize rero nibwo nafashe icyemezo njya kubasura numva uko bigisha mpita mfata umwanzuro ntyo kuko nifuzaga ko n’abantu bangarurira icyizere bakareka kumbona nk’umuntu ucuruza ibyobyabwenge;  ubu ndi umukiristu usenga.”

Kuri ubu amategeko y’u Rwanda ku bantu bacuruza bakanywa ibiyobyabwenge yarakajijwe cyane, ku babinywa bafashwe bakatirwa imyaka iri hejuru ya 20 na ho ababicuruza n’ababikwirakwiza bo bakatirwa burundu.

Inkuru bifitanye isano:  Ngoma : Gen. Mubarak yasabye urubyiruko guhaguruka rukarwana intambara irwugarije

Habimana Evariste w’i Kirehe avuga ko yamaze imyaka igera mu 10 mu bucuruzi bw’ikiyobyabwenge cy’urumogi nyuma arabireka, arakizwa (Ifoto Ayabo A.)

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Marina agiye gutaramira abatuye i Nyagatare

Marina agiye gutaramira abatuye i Nyagatare

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU