MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Marina agiye gutaramira abatuye i Nyagatare

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
15/01/2020

Umuhanzikazi w’umunyarwanda Marina, ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane, agiye gutaramira mu Karere ka Nyagatare ahazwi nko ku Cyamazima mu rwego rwo kwishimana n’abakunzi be bo muri aka Karere cyane cyane abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 24 Mutarama kikazatangira saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera mu rukerera, kizabera muri sale ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare izwi nko ku Cyamazima.

Umwe mu banyeshuri bari kugira uruhare mu itegurwa ry’iki gitaramo afatanyije n’ubuyobozi bwa Kaminuza witwa Karemera Elyse yabwiye muhaziyacu.rw ko iki gitaramo bagiteguye hagamijwe kuzamura imyidagaduro n’impano z’abahanzi mu Karere ka Nyagatare.

Yagize ati: “Kuva kera Kaminuza y’u Rwanda yagiraga uruhare runini mu myidagaduro yo muri aka Karere ariko kuva 2012 byahise bisa naho bizimye twongera kubibyutsa umwaka ushize, twaravuze tuti dufite ibikoresho bihagije, twakora iki kugira ngo impano ziri muri aka Karere zigaragare, nibwo twahisemo kujya dutumira abandi bahanzi bakomeye kugira ngo n’abari hasi yabo babarebereho.”

Yakomeje avuga ko bahisemo Marina nyuma yo gusanga ari umwe mu bahanzi bafite indirimbo nyinshi zikunzwe n’urubyiruko kandi ukora cyane kuburyo n’abandi bakizamuka bamwigiraho byinshi.

Uretse Marina, muri iki gitaramo hazaririmbamo abandi bahanzi batandukanye biganjemo abo muri aka Karere nka NGP Band Boyz, Eddy Prince,  Shine Bless, Real Lion, M-Gizzo, DJ Crew, Fashion, Dj Fiso, Dj Abel na Pasco.

Marina, ukomoka mu Karere ka Rwamagana, ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe gito muri muzika Nyarwanda ariko amaze kwigarurira imitima ya benshi, yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2016 ubwo yari amaze gutsinda amarushanwa yo kuririmba yacaga kuri Kiss Fm.

Icyo gihe Uncle Austin yiyemeje kumufasha, 2017 Bad Ram yashinze inzu ifasha abahanzi yitwa The Mane ahera kuri Marina amusinyisha amasezerano y’imyaka icumi.

Kuri ubu uyu muhanzikazi ari mu myiteguro yo kujya ku mugabane w’i Burayi aho yatumiwe mu gitaramo kizabera mu Bubiligi tariki 22 Gashyantare 2020.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Kirehe: Muyango, Mariya Yohana na Senderi bageneye urubyiruko ubutumwa bukomeye
Amakuru

Kirehe: Muyango, Mariya Yohana na Senderi bageneye urubyiruko ubutumwa bukomeye

17/10/2026
Urubyiruko rw’i Ngoma rwasoje umwaka rusaba ko rwajya rutegurirwa ibitaramo birimo abahanzi
Amakuru

Urubyiruko rw’i Ngoma rwasoje umwaka rusaba ko rwajya rutegurirwa ibitaramo birimo abahanzi

31/12/2025
Ibyaranze igitaramo “ Kirehe Twataramye” cyagaragayemo abahanzi bakomeye mu Rwanda (Amafoto)
Imyidagaduro

Ibyaranze igitaramo “ Kirehe Twataramye” cyagaragayemo abahanzi bakomeye mu Rwanda (Amafoto)

28/12/2025
Nyagatare: Hahurijwe hamwe abahanzi batandukanye mu birori byo gusoza umwaka
Amakuru

Nyagatare: Hahurijwe hamwe abahanzi batandukanye mu birori byo gusoza umwaka

28/12/2023

Ibitekerezo 1

  1. Patrick Ishami says:
    7 years yahise

    great!!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abacuruza inyama bari guhombywa  n’ibagiro rya kijyambere rya Kibungo

Abacuruza inyama bari guhombywa  n’ibagiro rya kijyambere rya Kibungo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU