MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Urubyiruko rw’i Ngoma rwasoje umwaka rusaba ko rwajya rutegurirwa ibitaramo birimo abahanzi

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
31/12/2025

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma baravuga ko batishimira uburyo basoza umwaka, aho basaba ko Ubuyobozi ko bwajya bubazanira abahanzi bazwi batandukanye bakidagadurana kimwe nk’uko ahandi bikunda kugenda.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 31 Ukuboza 2025, Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma rwasoje umwaka wa 2025 mu gitaramo umurenge wateguye cyo kwishima, aho habyinwe imbyino gakondo, izigezweho, imikino itandukanye harimo n’urwenya.

Urubyiruko rwo muri aka Karere rwabwiye MUHAZIYACU ko rwishimye, ariko hakiri byinshi bagikeneye kugira ngo bajye basoza umwaka neza nk’abandi nko gutumirwa abahanzi bagezweho.

Nsengimana Jean Lambert, ati “Umwaka tuwusoje neza, twataramye twishimye, twabonye ibintu byinshi bitandukanye byiza ariko umwaka utaha turasaba ko byarushaho bagashaka ibindi bintu twageraho biruta ibi bya 2025.”

Ishimwe Kevine, ati: “Byari ibintu byiza twakuyemo inyigisho zitandukanye z’uburyo twakwitwara mu mwaka ugiye kuza n’intego twaba dufite twirinda ingeso mbi ahubwo tukarushaho gukora cyane kugira ngo dutere imbere. Icyo nasoza mvuga n’uko ubutaha bazana abahanzi n’ibindi bituma hashyuha cyane kurushaho.”

Muhire Patrick, ati “Nubwo tuwusoje ariko Ngoma rwose ntabwo tuba twishimye nk’uko ahandi bazana abahanzi, urubyiruko bakishima ariko hano sinzi ibyabo, barebe rwose ukuntu ubutaha bazikosora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko ubutaha bazazana abahanzi urubyiruko rushaka, ati “Ni ibikorwa turi gutegura, uyu munsi byateguwe n’Umurenge wa Kibungo ku bufatanye n’ikigo cy’urubyiruko, abafite impano bose baje kuzigaragza ariko twanabejeje ko tugomba gushaka uburyo tubashimisha kurushaho, nabo babigizemo uruhare ariko tukabazanira abahanzi; turabitegura umwaka utaha bizashyuha kurusha uyu munsi.”

Meya Niyonagira yasabye urubyiruko kwirinda ibisindisha n’ibindi biyobyabwenge, kwitwara neza birinda ingeso mbi z’ubusambanyi n’inda zitateguwe no kwifata muri zino mpera z’umwaka.

Yabasabye kandi kwitegura neza itangira ry’amashuri kuko tariki ya 03 Mutarama 2026 aribwo Ngoma izakira abanyeshuri.

Yasoje yifuriza urubyiruko umwaka mwiza wa 2026.

Nsengimana Jean Lambert
Ishimwe Kevine

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Umwaka wa 2025 usize abagera kuri 87% ari bo bagerwaho n’amazi meza

Gatsibo: Umwaka wa 2025 usize abagera kuri 87% ari bo bagerwaho n’amazi meza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU