MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abahinzi batunguwe n’imbuto z’ibigori  bateye  bimwe ntibiheke

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
28/01/2020
Mu mbuto z'ibigori  abahinzi bavuga ko zitababereye nziza muri 2020A harimo WH 407, bakavugamo 507, na 509  bagaragaza ko zabatengushye ku bijyanye n'umusaruro bari biteze (Ifoto: Manishimwe N)

Mu mbuto z'ibigori abahinzi bavuga ko zitababereye nziza muri 2020A harimo WH 407, bakavugamo 507, na 509 bagaragaza ko zabatengushye ku bijyanye n'umusaruro bari biteze (Ifoto: Manishimwe N)

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba baragaragaza imbogamizi  z’uko  hari imbuto y’ibigori  bateye biramera ariko  ntibyaheka, bike byahetse na byo  ntibyera neza.

Abo muhaziyacu.rw yavuganye na bo bahuye n’icyo kibazo bo mu bice by’uturere twa Rwamagana na Ngoma bagaragaza ko mu mbuto z’ibigori bahinze mu gihembwe cya 2020A kiri ku musozo, harimo izabatengushye.

Mu zo bavugamo harimo izatubuwe (hybrids)  zirimo  WH 407, 507 na 509 ngo  zababereye mbi.

Bavuga ko iyo mbuto  bayiguze  mu bigo n’abacuruzi bemewe b’imbuto  n’inyongeramusaruro,  ariko kuba itareze neza byagize ingaruka zo kuba umusaruro bari biteze  atari wo uzaboneka.

Nyiranshimiyimana Christine, umuhinzi wo mu Murenge wa Karenge, mu Karere ka Rwamagana,

Yagize ati: “Nanjye WH 407 ni yo nari nahinze, twayikuye kuba agro-dealers (abacuruza inyongeramusaruro), byabaye birebire cyane ariko ntabwo bihetse ikigori kigaragara n’impeke y’iyi mbuto ni ntoya cyane. Nko kuri Are 1 nashoboraga nko kuhakura ibiro 80, ariko ubu kuri iyi mbuto n’ibiro 50 bishobora kutazabonekamo.”

Icyakora, Nyirashimiyimana avuga ko indi mbuto yateye ya RHM yo ayitegerejeho umusaruro ushimishije.

 Mugenzi Deogratias ni umwe mu bahinze ibigori muri 2020A bimwe ntibiheke, ku buryo anafite impungenge z’uburyo azishyura imbuto yari yaguze  mu kigo Tubura (Ifoto : Manishimwe N)

Mugenzi Deogratias wo mu Murenge wa Mugesera, mu Karere ka Ngoma ati: “Hari ibyo twahize birazamuka bigakura bigashisha kubera imvura ariko ntibiheka, ntabwo tuzi niba ari ikibazo cy’imbuto cyangwa icy’ubutaka ariko ni ikibazo, harimo ibiheka bike, ibindi ntabwo biheka, twagiye tubirandura kutabigaburira amatungo. Aho nahingaga nezaga toni 1.5 ariko ubu na toni sinzi niba nzayibona.”

Habimana Augustin wo mu Kagari k’Akabungo na we ati: “Ni ikibazo k’imbuto kuko byagiye bimera, bigakura ariko guheka ntibiheke.”

Umwe mu bafashamyumvire bahuguwe binyuze mu kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Nzabonankira Emmanuel yagize ati: “Izindi mbuto zo rwose tuzabona umusaruro mwiza, ariko hari izo mbuto zitabaye nziza,  turasaba inzego nka RAB ko ubutaha zajya zigenzura imbuto nziza zujuje ubuziranenge zishobora gutanga umusaruro.”

Mu cyumweru gishize dutegura iyi nkuru, Dr. Bucagu Charles Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe  iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda-RAB  yabwiye  muhaziyacu.rw  iki kibazo  batari bakizi.

Ati: “Iki kibazo ntabwo nkizi ariko tugomba kumenya icyo ari cyo, tukamenya abo baturage bagize ikibazo abo ari bo, uko byagenze, niba ibigori bitarahetse cyangwa byarahetse, … tukaba twakoherezayo abatekinisiye.”

Nyuma yo kugenzura iki kibazo mu Karere ka Ngoma, kuri ubu Umuyobozi wa RAB Ishami rya Ngoma, Mugiraneza King Thierry  yabwiye muhaziyacu.rw  ko hari amakuru make bamaze kubona n’ibitaramenyekana.

Ati: “Muri make twasanze muri uriya murima wa Augustin wa Mugesera atari ikibazo cy’imbuto ahubwo ari imiterere y’ubutaka, imikorere n’imikoreshereze y’inyongeramusaruro itaragenze neza. Ariko  tugiye gusuzuma n’ahandi  iby’imbuto  yatanzwe,  mbere yo kwemeza ikibazo nyirizina.”

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi -NST1 (2017-2024) harimo intego y’uko abahinga ku butaka buhujwe bazarushaho koroherezwa kubona imbuto z’indobanure ku buryo muri 2024 bazagera nibura kuri 75%, bavuye kuri 52% bariho muri 2016.

Harimo kandi, kongera imbaraga mu bushakashatsi bwo mu rwego rw’ubuhinzi,  by’umwihariko, hashakishwa ubundi bwoko bushya bw’imbuto butanga umusaruro uhagije,  ibizatuma imbuto u Rwanda rwajyaga rutumiza hanze, noneho zizajya zituburirwa imbere mu Gihugu.

Muri rusange abahinzi bagaragaza ko uretse izo mbogamizi zagaragaye ku mbuto zimwe bahinze,  umusaruro w’ibigori muri 2020A uzaba mwinshi (Ifoto: Manishimwe N)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umusaruro w’ubuhinzi uboneka mu Rwanda ni kimwe cya gatatu cy’ugomba kuboneka – Minagri

Umusaruro w’ubuhinzi uboneka mu Rwanda ni kimwe cya gatatu cy’ugomba kuboneka - Minagri

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU