Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) itangaza ko kudakoresha abagoronome icyo bakwiye gukora, no kudashishikariza abaturage gukora ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere biri mu bituma umusaruro igihugu kibona mu buhinzi n’ubworozi ukiri mucye.
Ubunebwe, imyumvire ikiri hasi ndetse n’amikoro macye ni bimwe mu bikunze kuvugwa ko abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bafite, bituma batongera umusaruro w’ubuhinzi nyamara bafite ubutaka bunini bwo guhingaho no kororeraho.
Namahoro Olive ni umwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana, yemeza ko ubushake bw’abaturage bwakongera umusaruro w’ubuhinzi.
Yagize ati: “Ubunebwe ni imwe mu ndwara dufite iri mu baturage bacu, uzasanga hari umuturage weza igitoki cy’ibiro 150 hari umuturanyi we ufite igitoki kitarenza ibiro 10, nyamara aba bose ubutaka bahingaho ni bumwe, imvura bagusha ni imwe ndetse imbaraga uyu akoresha nawe arazifite”.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yemeranya n’imvugo y’uko umusaruro uboneka ari wo utari ukwiye kuba uboneka.
Ubwo yari yitabiriye inama ivuga ku ngamba zo gufata neza umusaruro uzaboneka mu gihembwe cy’ihinga cya 2020 A, yagize ati: “ Aho naje ndi mu mu modoka nagiye ndeba nka Rwamagana; turabashima [ko] muba aba mbere tukanabashima ko mugira umusaruro, ibyo ngiye kubabwira n’abandi ba meya bose babifate, urahaca ku muhanda ukabona ibihingwa bisa nk’ibyarwaye kandi byinshi, icyo mbivugiye ni ukugirango aba bantu (abagoronome) babafashe mubone umusaruro ujyanye n’ubutaka burimo gupfa ubusa”.
Yakomeje abwira aba agronome ko bakwiye gukorana imbaraga bakegera abahinzi kugirango babafashe kongera umusaruro, ndetse yongeye: “Iyo turebye ku kongera umusaruro w’imyaka ku butaka duhingaho ku mwaka nta n’ubwo turi kuri kimwe cya gatatu niyo mpamvu ba agoronome bagomba gukora cyane, tugomba kuzamura umusaruro ku buso cyangwa umukamo ku nka cyangwa umusaruro kuri buri kintu ku buryo dutera imbere”
Zimwe mu ngero zo kwifashisha ku busobanuro bw’iki kibazo ni ku gihingwa cy’ibigori, abaturage bahabwa imbuto yarobanuwe, ifumbire mvaruganda ndetse nabo bakishakira imborera, Leta ibafasha kubashakira ubwanikiro n’ubuhunikiro, nkunganire muri byose kugera ku mashini zo kuhira imyaka nyamara usanga hari ikinyuranyo ku musaruro uteganywa mu turere, duhuje imiterere; bamwe ugasanga umusaruro witezwe uri hejuru abandi ukiri hasi.
Urugero ni nko mu karere ka Kirehe hateguwe ubuso bungana na hegitari 24,036 hakaba zizasarurwaho toni 64,897.2, ubaze umusaruro kuri hegitari imwe ungana na Toni 2,69, naho mu karere ka Ngoma gaturanye na Kirehe, ubuso bwahinzweho ibigori ni hegitari 21,266 umusaruro witezwe ni Toni 61,352 ku buso bwa hegitari imwe ubwo ni Toni 2,8
Naho mu Karere ka Nyagatare ubuso bwahinzweho ibigori bwose ni hegitari 23,173 zisarurwaho toni 97,326, bivuze ko byibuze kuri hegitari imwe hazaboneka umusaruro wa toni 4,19. Nyamara mu Karere ka Gatsibo hahinzwe ubuso hegitari 14,510 byitezwe ko umusaruro uzavamo ungana na toni 49,334, ubwo bikaba ari toni 3.4 kuri hegitari imwe.
Zimwe mu ngamba zafashwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ni uko abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge n’uturere bagomba “gukora akazi basabye” konyine, dore ko hari aho byagaragaye ko bakunze gukoreshwa mu zindi nshingano bitewe n’ikihutirwa nkuko bisanzwe bigenda mu nzego z’ibanze; aba ngo nta kindi bakwiye kubazwa kitari izo nshingano zabo zijyanye no gufasha abaturage kongera umusaruo mu buhinzi n’ubworozi.







