MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abamotari n’Abanyonzi basabwe kugira uruhare mu kurinda impanuka

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
11/12/2025

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yagaragaje ko kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka, ari inshingano za buri wese, isaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto n’abatwara abagenzi ku magare mu Karere ka Bugesera; kugira uruhare mu kurinda impanuka abantu bose bakoresha umuhanda.

Ibi babishishikarijwe kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025, ubwo abamotari n’abanyozi n’ubuyobozi bwa Polisi w’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba bahuriraga mu bukangurambaga bwa ‘Turindane tugereyo amahoro”, bwabereye kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera.

Umuvugizi wa Polisi w’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kwimakaza umuco wo gukoresha neza umuhanda hagamijwe kugabanya impanuka ziwuberamo.

Ati: “Ubukangurambaga ‘Turindane Tugereyo Amahoro’ ni mu rwego rwo kurushaho gukangurira buri wese ukoresha umuhanda yumve ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano z’ukoresha umuhanda kurenza ko ari inshingano za Polisi, buri wese yirinde impanuka ayirinda n’abandi.”

SP Twizeyimana akomeza agira ati: “Kugira ngo turindane tugereyo amahoro, ibyiciro byose bikoresha umuhanda bigomba koroherana no kubahana utitaye kuvuga ngo utwaye ikinyabiziga kinini cyangwa gito, ugakurikiza uko amategeko abiteganya, tukubahiriza amategeko y’umuhanda kubera ko ari ukurengera ubuzima bwacu, abantu ntibayubahirize ari uko batinya Polisi cyangwa batinya guhanwa, ahubwo bumve ko ari ukurengera umutekano wo mu muhanda. “

Yakomeje agaragaza ko abatwara abagenzi kuri moto no ku magare bafite uruhare rinini mu gutera impanuka zo mu muhanda, ati: “Haracyari impanuka zigirwamo uruhare n’abatwara amagare n’abatwara moto bitewe no kutubahiriza amabwiriza, amategeko n’ibimenyetso byo ku muhanda. Dukwiye guhinduka tukumva ko dukwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda kubera ko dushaka kugera iyo tujya amahoro; tukabikora tudatinya guhanwa, tukabikora tudatinya abapolisi , tudatinya Camera cyangwa n’umuyobozi uri aho hafi.”

Polisi y’u Rwanda kandi ivuga ko muri uyu mwaka wa 2025 impanuka zagabanyutse mu buryo bugaragara ugereranyije na 2024, aho zagabanyutseho 2.5%.

Gahunda y’ubukangurambaga bwa ‘Gerayo amahoro’ yatangijwe muri 2019 ariko ku itariki 15 Ukwakira 2025 yihongereyemo ‘Turindane Tugereyo Amahoro’.

SP Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi w’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri
Uburezi

Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri

07/10/2026
Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026
Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi
Inkuru z'ingenzi1

Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abakuru b’imidugudu banenga bamwe muri bagenzi babo barangwa n’imyitwarire mibi

Gatsibo: Abakuru b’imidugudu banenga bamwe muri bagenzi babo barangwa n’imyitwarire mibi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU