Abayobozi b’imidugudu bo mu Karere ka Gatsibo banenga bamwe muri bagenzi babo barangwa n’ibikorwa n’imyitwarire bitari myiza ku bo bashinzwe kuyobora.
Babishingira ku kuba hari bamwe usanga bagaragarwaho n’ingeso z’ubusinzi ndetse n’urugomo kandi bagakwiye kubera abo bahagarariye urugero rwiza.
Urugero ruheruka ni urw’umuyobozi w’umudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura uherutse gukubita umugore we bikamuviramo urupfu, na we agahita aburirwa irengero kugeza na n’ubu.
Bamwe mu bakuru b’imidugudu baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko umuyobozi w’umudugudu akwiye kuba afite indangagaciro zo gukemura ibibazo no kubera urugero abo ashinzwe kuyobora.
Kagabo Theoneste ni Umukuru w’Umudugudu wa Kabingo mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore avuga ko bidakwiye ko umuyobozi ariwe ugaragarwaho n’imyitwarire mibi imbere y’abo ayobora.
Aragira ati: “Abayobozi b’imidugudu barangwa n’imyitwarire nk’iyo mibi bakwiye kunengwa kandi bakanengerwa ku mugaragaro, kuko igihe mudugudu yitwara nabi bituma n’umuturage utakabaye ajya mu ikosa ntaba akibitinye kuko uwakabaye amuhana na we arangwa nayo makosa, kuko abaturage barebera ku buyobozi bubayobora, rero birakwiye ko abayobozi b’imidugudu twikebuka kugira ngo turusheho kuzuza inshingano abaturage badutoreye.”
Muhoza Ignatius ni Umukuru w’Umudugudu wa Nyabukobero mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo avuga ko imyitwarire y’umuyobozi ariyo ituma imibereho y’abo ayoboye ihinduka mu buryo bwiza cyangwa bubi.
Aragira ati: “ Ntabwo umuyobozi w’umudugudu ari umuntu ukwiye gukora ibyo abonye, kuko hari benshi baba bamureba kandi bakwiye ku mwigiraho byinshi, ubaye uyoboye umudugudu ukaba ari wowe wambere uhora wasinze, murugo watonganye cyangwa warwanye nta kiza waba uri gutanga, ahubwo uba urimo usuzuguza urwego uhagarariye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko mbere y’uko umuyobozi akebura abandi nawe akwiye kubanza kwikebuka akareba ko inshingano abaturage bamushinze azubuhiriza uko bigomba.
Aragira ati: “ Hari abakuru b’imidugudu usanga nabo ubwabo bagaragara mu bikorwa bitari byiza, nk’ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, ibijyanye na ruswa n’indonke, birakwiye rero ko nk’abayobozi tumesa kamwe, tugakora inshingano zacu, dukorere abaturage, nabo batwishimire cyangwa se utabishoboye aberereke haze abandi nabo bajye mu mujishi kandi n’abyo ni ubutwari.”
Iteka rya Perezida nimero 001/01 ryo ku wa 06/02/2023 ryerekeye umurenge, akagari n’umudugudu mu ngingo ya 37 ivuga ko inshingano z’umudugudu harimo, kubungabunga umutekano no gukemura amakimbirane, guha abaturage amakuru nyayo kuri gahunda za Leta, kubashishikariza kuzishyira mu bikorwa no gukusanya amakuru kuri izo gahunda agashyikirizwa Akagari.







