Mu Karere ka Kirehe, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) babinyujije mu mushinga NAP ku nkunga ya Global Environmental Facility (GEF) hatewe ibiti byitezweho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Kugeza ubu hatewe ibiti bivangwa n’imyaka, inturusu (Eucalyptus) ziterwa ku misozi ndetse n’ubwoko bw’ibiti byitwa ‘Caltris’ biterwa ku misozi iriho urutare kuko bibasha gukura, kuri ubu bikaba biteye ku buso bwa hegitari 1400 mu mirenge ya Mpanga, Nasho ndetse na Kigina.
Bamwe mu baturage baturiye ahakorera uyu mushinga kuri ubu hari amashyamba bagaragaza ko mbere aya mashyamba ataraterwa hano hantu hari habi kuko nta giti cyabaga kiri ku musozi, ikintu cyatumaga nta mvura igwa muri utu duce,
Muganza Eric wo mu Murenge wa Mpanga ahatewe ibiti byo mu bwoko bwa ‘Caltris’ yagize ati: “Hano hantu hatari ibiti nta muyaga mwiza wahabaga, wasangaga humye hameze nabi, gusa kuri ubu nyuma yo gusobanukirwa ko ibiti bifite akamaro natwe twiyemeje kubibungabunga ndetse no gutera ibiti natwe iwacu nk’uko duhora tubishishikarizwa n’ubuyobozi.”
Nsengiyumva Anatole yagize ati: “Hano imvura yarazaga ikanyuraho ikigira muri Tanzania, twagiraga ikibazo cy’abantu baragiraga inka bigatuma ibiti bidakura. Kuri ubu icyo dukora ni ukubibungabunga ku buryo bitangirika kandi natwe tugatera ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima minini.”
Ngendahimana Cyprien ashinzwe itumanaho mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije-REMA, agaragaza ko ibiti byatewe mu Karere ka Kirehe byagize umumaro ukomeye mu mibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Hano hantu uko muhabona ntabwo ariko hahoze hameze, hari abantu bafite imyumvire ko ahantu hari amabuye gutya hatamera ibiti ariko murabona ko hameze neza kandi hari ibiti bisa neza cyane bifasha mu gutanga umwuka mwiza abantu bahumeka, gukurura imvura kandi bikarinda ibiza kuko ntabwo umuyaga usenya inzu z’abaturage, ikindi buriya ibiti bivangwa n’imyaka bitanga n’ifumbire ku bihingwa, iyo amababi aguye ahinduka ifumbire bityo umusaruro ukiyongera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, agaragaza ko mu Karere ka Kirehe kuri ubu bari kwimika umuco wo gutera ibiti. Yemeza ko nubwo muri aka Karere hari izuba ariko bari gukangurira abaturage kubyitaho babyuhira.
Meya Rangira yagize ati: “Ibiti bifite umumaro ukomeye cyane haba mu mibereho myiza y’abaturage, mu kurwanya imirire mibi, ubu rero mu karere kacu turi kwimika uyu muco wo gutera ibi biti kandi aho byakozwe neza biri gutanga umusaruro cyane ko binazamura ubukungu, buriya igiti cya avoka iyo cyeze muri sizoni umuturage akuramo hafi ibihumbi magana ane.”
Akomeza agiria ati: “Ubu nta mpungenge dufite zo kuba wenda izuba rizabyangiza kuko abaturage bakangurirwa kubyitaho kandi habaho kubikurikirana ku buryo nibura aho cyangiritse gihita gisimbuzwa cyane cyane mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri.”
Uyu mushinga uratera ibi biti mu gihe mu Karere ka Kirehe, muri uyu mwaka biteganyijwe ko hazaterwa ibiti by’imbuto ziribwa bingana na 22,500. Mu gihe hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka ku buso buhuje bungana na hegitari 1,600, hazaterwa kandi ibiti bivangwa n’imyaka ku butaka budahuje bingana na 1,555,545. Hasazurwe amashyamba y’abaturage ku buso bungana na hegitari 150.






