Itsinda ry’abasirikare bakuru bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Malawi riri mu Rwanda mu rugendoshuri rugamije kungurana ubumenyi n’ubunararibonye ku bijyanye no kuvugurura urwego rw’ingabo, kubaka amahoro no guteza imbere Igihugu.
Uru rugendo kandi rwibanda ku buryo ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa mu kongera ubushobozi bw’igihugu bwo guhangana no gukemura ibibazo bitandukanye.
Iri tsinda riyobowe na Colonel Joseph Mambo, Umuyobozi Wungirije w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Malawi akaba n’ukuriye abarimu, ryakiriwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2026 n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK MUBARAKH, ku Cyicaro Gikuru cya RDF i Kimihurura.
Mu kwakira aba basirikare, Gen MK MUBARAKH yashimiye Ingabo za Malawi kuba zarahisemo u Rwanda nk’igihugu cyo gukoreramo uru rugendoshuri.
Yagize ati: “Ndashimira Ingabo za Malawi kuba zarahisemo u Rwanda nk’igihugu cyo gukoreramo uru rugendoshuri. Nizeye ko ibiganiro n’ibikorwa muzazasura mu Rwanda bizabungura ubumenyi n’ubunararibonye mu mwuga w’igisirikare.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko uru ruzinduko rugaragaza umubano mwiza umaze igihe hagati y’u Rwanda na Malawi, by’umwihariko ubufatanye bukomeje hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Colonel Joseph Mambo yavuze ko bahisemo u Rwanda kubera intambwe Igihugu kimaze gutera mu bijyanye n’umutekano, kwihangana no kwiteza imbere.
Yagize ati: “Niba ushaka kwiga ku bijyanye n’ubudaheranwa, umutekano n’iterambere, u Rwanda ni urugero rwiza, kuko u Rwanda ni urumuri rw’ibihugu byose bya Afurika.”
Mu rwego rwo kumenya byinshi ku mikorere y’inzego z’u Rwanda, aba basirikare basuye ibigo bya Minisiteri y’Ingabo bifite uruhare mu mibereho myiza y’abasirikare n’imiryango yabo.
Muri ibyo bigo harimo Zigama CSS, MMI ndetse n’Ihahiro ry’Inzego z’Umutekano, aho basobanuriwe serivisi zihabwa abasirikare b’u Rwanda n’imiryango yabo.
Muri gahunda y’uru rugendoshuri, iri tsinda kandi ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu.
Muri izi ngendo, basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kuyihagarika, by’umwihariko uruhare rw’Ingabo za RPA mu kuyihagarika.
Uru rugendoshuri ruteganyijwe gufasha aba Ofisiye baturutse muri Malawi kurushaho gusobanukirwa impinduka n’ubunararibonye u Rwanda rumaze kugira mu rwego rw’ingabo, umutekano, kubaka amahoro n’iterambere.
Rugamije kandi gukomeza guhana ubumenyi hagati y’abasirikare b’ibihugu byombi no kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Malawi.






