MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Inzira z’abafite ubumuga ku nyubako za Leta zashyizwe mu byihutirwa mu igenamigambi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
07/10/2026

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma basabye ko hashyirwa imbaraga mu korohereza abantu bafite ubumuga kubona serivisi mu nyubako za Leta, cyane cyane hubakwa inzira zibafasha kugera mu biro no gushyiraho ubwiherero bwabugenewe.

Iki cyifuzo kiri mu byatanzwe kuri uyu wa 6 Ukwakira 2026, ubwo mu Murenge wa Kibungo, mu Kagari ka Karenge, habaga inteko y’abaturage yahuje abayobozi b’Akarere n’abaturage.

Iyi nteko yabaye muri gahunda y’ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi, aho abaturage batanga ibitekerezo ku bikorwa bifuza ko byashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka ukurikiraho, muri uyu mwaka hakibandwa ku igenamigambi ry’umwaka wa 2027/28.

Mu bitekerezo byatanzwe, abaturage bagaragaje ko hakiri ibibazo bitandukanye mu bikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi, imihanda no kuhira imyaka.

Icyakora, banasabye ko hakwitabwa by’umwihariko ku nyubako za Leta kugira ngo abafite ubumuga babone serivisi nta mbogamizi.

Karema Jean Claude utuye mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Karenge, yavuze ko inyubako za Leta zikwiye gutunganywa ku buryo buri wese ashobora kuzigeramo.

Yagize ati: “Ikintu nasaba ni ukuvugurura inyubako za Leta ku buryo zorohereza abantu bose kuzihererwamo serivisi. Biba bigoye kuba najya gushaka Visi Meya nkamusanga muri etaje, wajya ku Murenge ugasanga nta kuntu wakwinjira mu biro.”

Yongeyeho ko hakenewe ubwiherero bwabugenewe mu bigo nderabuzima ndetse n’ahandi hantu hahurira abaturage benshi.

Ati: “Ku bigo nderabuzima bikorera hano mu Murenge wa Kibungo, hakwiye gushyirwaho ubwiherero bworohereza abafite ubumuga. Hari igihe tujya kwivuza ugasanga biragoranye cyane. No kujya mu isoko usanga nta ho kunyura hahari.”

Abaturage kandi bagaragaje ko hari imihanda ikwiye gukorwa kugira ngo yorohereze ingendo.

Nyirakampara Eugenie wo mu Mudugudu wa Musamvu, Akagari ka Karenge, yagize ati: “Umuhanda uturuka ku irimbi ryo kwa Mudenge, ugakata ukajya hasi kuri WASAC, mudufashije mukawukora neza byatuma n’abantu bajya kuri WASAC bigenda neza, usanga kuwucamo bigorana cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko ibitekerezo by’abaturage ari ingenzi mu gutegura gahunda z’Akarere.

Yasobanuye ko ibitekerezo bitangwa mu nteko z’abaturage byandikwa kandi bigasuzumwa kugira ngo harebwe ibishobora gushyirwa mu igenamigambi.

Ku bijyanye no korohereza abafite ubumuga kugera kuri serivisi, yavuze ko inyubako nshya za Leta zubakwa zitegurwa ku buryo zibafasha kuzigeramo.

Ati: “Ibitekerezo byatanzwe, byanditswe, ariko ikijyanye no kuvugurura inyubako za Leta nagira ngo mbabwire ko nta nyubako twubaka nshyashya idafite uburyo bwo korohereza abafite ubumuga, n’inyubako z’Akarere nabyo biri mu igenamigambi.”

Yavuze kandi ko inyubako z’ibigo nderabuzima zubatswe kera zishobora kuba zarubakwaga hahitabwa ku byangombwa by’abafite ubumuga, ariko ko iziri kubakwa muri iki gihe biri kwitabwaho.

Ati: “Ibigo nderabuzima ibyubatswe kera ntabwo byitaweho, ariko ibyubakwa ubu turi kubyitaho bizagenda bikosoka.”

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu y’iterambere, NST2, iteganya gukomeza kongera uruhare rw’abaturage mu igenamigambi, ingengo y’imari n’imihigo.

Intego ni uko mu 2029, igipimo cy’abaturage bishimira uruhare bagira muri ibi bikorwa kizagera kuri 90%, kivuye kuri 83.5% cyariho mu 2025.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uburezi

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

06/10/2026
Urubyiruko rwahawe umukoro wo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda
Amakuru

Urubyiruko rwahawe umukoro wo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda

06/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi
Inkuru z'ingenzi1

Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU