MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Irushanwa ‘Kirehe Open Volleyball’ ryagarutse nyuma y’imyaka itatu ritaba

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
17/09/2026

Irushanwa rya Kirehe Open Volleyball Tournament rigiye kongera kuba nyuma y’imyaka itatu ritaba, aho rizahuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda mu bagore n’abagabo, n’abahoze bakina Volleyball, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uyu mukino mu Karere ka Kirehe.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba kuva tariki 2 kugeza ku ya 4 Ukwakira 2026, ribere mu nyubako nshya y’imyidagaduro n’imikino ya Kirehe Gymnasium, aho rizitabirwa n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere ndetse n’abakanyujijeho muri uyu mukino.

Kirehe Open Volleyball Tournament igiye kuba ku nshuro ya Kane. Mu marushanwa abiri yabanje, iri rushanwa ryakinwaga ku izina rya “Gisaka Open”, mbere y’uko rihindurirwa izina rikaba Kirehe Open Volleyball Tournament.

Ritegurwa n’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), hagamijwe gukomeza gukundisha Abanya-Kirehe Volleyball no guha abakunzi b’uyu mukino umwanya wo kwishimira imikino ihuza amakipe akomeye.

Iri rushanwa kandi ni kimwe mu bikorwa bigaragaza uruhare rwa Kirehe mu guteza imbere Volleyball, kuko aka Karere gakomeje kwiyubakira izina nk’igicumbi cy’uyu mukino.

Biteganyijwe ko muri iri rushanwa hazitabira amakipe yo mu Rwanda Senior Volleyball League, Serie A, mu bagabo no mu bagore, ndetse hakazaba n’imikino y’amakipe y’urubyiruko n’ay’abahoze bakina Volleyball.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatumiye amakipe asanzwe muri shampiyona y’Igihugu muri iri rushanwa, arimo APR WVC, APR MVC, EAUR WVC, EAUR MVC, Gisagara VC, Kepler WVC, Kepler MVC, KVC, Police WVC, Police MVC, REG VC, RRA VC, RP Huye VC, RP Ngoma VC, Ruhango VC na Kirehe VC.

Amakipe azahurira muri Kirehe azabona umwanya wo kwitegura umwaka mushya w’imikino, mu gihe Abanya-Kirehe n’abakunzi ba Volleyball bazaba bafite amahirwe yo kureba imikino y’amakipe akomeye hafi yabo.

Imikino izamara iminsi itatu

Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026, imikino izatangira saa 14:00 ikomeze kugeza saa 22:00.

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira, imikino izatangira saa 10:00 kugeza saa 22:00, hakaba harimo imikino ibanza n’iya ¼, bitewe n’umubare w’amakipe azitabira.

Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira, hazakinwa imikino ya ½ n’iya nyuma, kuva saa 10:00 kugeza saa 15:00.

Abategura iri rushanwa bavuga ko gahunda y’imikino izashingira ku mubare w’amakipe azaba yiyandikishije.

Kugaruka kwa Kirehe Open Volleyball Tournament nyuma y’imyaka itatu ni amahirwe yo kongera guhuza abakunzi ba Volleyball, abakinnyi bakiri mu kibuga n’abahoze bawukina, mu gihe Kirehe ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere siporo no kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere rya Volleyball mu Rwanda.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza
Amakuru

Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

03/11/2026
Gatsibo: Imiryango 30 itishoboye yahawe inka muri gahunda ya Girinka
Inkuru z'ingenzi1

Gatsibo: Imiryango 30 itishoboye yahawe inka muri gahunda ya Girinka

02/11/2026
Iburasirazuba: Mu mezi atatu impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu 18
Amakuru

Iburasirazuba: Mu mezi atatu impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu 18

01/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Amatsinda ya ‘Mvura nkuvure’ yagize uruhare mu kuvura ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Amatsinda ya 'Mvura nkuvure' yagize uruhare mu kuvura ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU