MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Amatsinda ya ‘Mvura nkuvure’ yagize uruhare mu kuvura ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
17/09/2026

Binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ababarizwa mu matsinda ya ‘Mvura nkuvure’ mu Karere ka Bugesera, bishimira ko ayo matsinda yagize umusaruro wo kuba hari benshi bakiriyemo ibikomere byo ku mutima bituruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basaba Ubuyobozi kubaba hafi kugira ngo aya matsinda arusheho gukora neza no gutanga umusaruro.

Ibi byaragagajwe mu mahugurwa y’iminsi ibiri yahuje abahagarariye amatsinda ya ‘Mvura nkuvure’ akorera mu mirenge itandukanye yo ku Karere ka Bugesera yabaye tariki 15 na 16 Nzeri 2026.

Bamwe mu baba muri ayo matsinda, basabye ko hakwiye kongerwamo imbaraga ndetse bakanaha ikaze abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside ngo kugira ngo nabo bibafashe kwisanga mu muryango Nyarwanda.

Usengumuremyi Silas wo mu Murenge wa Mayange, mu Kagari ka Mbyo, akaba n’umwe mu babarizwa mu itsinda rya ‘Mvura nkuvure’ rikorera mu mudugudu w’ubumwe n’ubudaheranwa wa Mbyo, avuga ko aya matsinda yafashije cyane abayitabiriye bagakira ibikomere by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Asanga kandi ko abari kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside bakwiye kujya bagana aya matsinda, ati: “Aya matsinda ni meza cyane kuko byafashije abarokotse ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuganira ku mateka no kubwizanya ukuri ku byabaye. Ibyo rero byatumye benshi babohoka bakira ibikomere. Ubu rero, turifuza ko abantu bari kurangiza ibihano by’uko bakoze Jenoside baza muri aya matsinda yacu kuko azabafasha cyane.”

Barigira Jean Claude wo mu Murenge wa Ntarama, na we ahamya ko aya matsinda afatiye runini gahunda ya Ndi Umunyarwanda, akaba asaba ko yashyigikirwa kurushaho, ati: “Dufite abantu bari bafite ibikomere by’amateka ya Jenoside, ariko ubu barabohotse barabasha kuganira n’ababahemukiye. Tubona rero aya matsinda yafashwa kurushaho.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera, Rwabuhaya Jean Jacques, yizeza ko hagiye kongerwambo imbaraga mu kwita ku matsinda ya ‘Mvura nkuvure’ koko ngo afasha mu kugera kuri hagunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ati: “Ni ngombwa ko twongera imbaraga mu gushyigikira ayo matsinda kugira ngo akomeze afashe umuryango Nyarwanda kugira ubumwe no kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Turabizeza rero ko tuzayashyigikira kurushaho ndetse ku buryo n’abasoje ibihano bazajya bayagana akabafasha kwisanga mu muryango Nyarwanda no kubohoka bakavuga ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.”

Aya mahugurwa abaye mbere gato yo gutangira ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Bugesera kuzatangira tariki 01 Ukwakira 2026, aho hazibandwa kuri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahamijwe ibyaha bya Jenoside basoje ibihano kuva 2024 kugeza ubu, kwimakaza imibanire myiza, imitangire y’ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda.

Mu Karere ka Bugesera habarurwa amatsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa asaga 30 akora ibikorwa byo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa no kwigisha abaturage gahunda ya Ndi Umunyarwanda, akaba anakorerwamo ibikorwa bya ‘Mvura nkuvure’; ni ukuvuga ko nibura muri buri murenge ufite amatsinda abiri. Hihongeraho kandi n’andi matsinda aboneka mu bigo by’amashuri atangirwamo inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa.

Barigira Jean Claude, umuturage wo mu Murenge wa Ntarana uba mu itsinda rya Mvura nkuvure
Usengumuremyi Silas wo mu Murenge wa Mayange, avuga ko amatsinda ya Mvura nkuvure yatanze umusaruro mu isanamitima ku bafite ibikomere by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera, Rwabuhaya Jean Jacques, yizeza amatsinda ya ‘Mvura nkuvure’ ko azarushaho gushyigikirwa mu guteza imbere ibikora akora

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abaharanira Impinduka bagiye kurwanya umuco wo gutegereza ubufasha mu rubyiruko

Kirehe: Abaharanira Impinduka bagiye kurwanya umuco wo gutegereza ubufasha mu rubyiruko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU