Abaharanira Impinduka bagera kuri 40 bo mu Karere ka Kirehe, biganjemo abagore n’abakobwa, biyemeje gufasha mu guhindura imyumvire y’urubyiruko rukunze gutegereza ubufasha bw’abandi aho kwishakira amahirwe yo gukora no kwiteza imbere.
Ibi byagarutsweho nyuma y’amahugurwa y’iminsi itatu yateguwe n’Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe, binyuze mu mushinga wayo wa Serve, agamije guhindura imyumvire n’imigirire isubiza inyuma uburinganire n’ubwuzuzanye.
Aya mahugurwa yahuje abaturuka mu mirenge ya Nasho, Kirehe, Mpanga, Nyamugari na Mahama.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yasabye aba baharanira Impinduka gukoresha ubumenyi bahawe mu gufasha urubyiruko kuva ku myumvire yo gutegereza ko hari undi uzarukorera.
Yatanze urugero ku kazi ko guca amaterasi no gutera ibiti kari katanzwe mu Murenge wa Gatore, aho ubuyobozi bwari bukeneye abakozi 800.
Yagize ati “Twatanze akazi mu minsi ishize mu Murenge wa Gatore dutanga amatangazo aho twari dukeneye abakozi 800 mu guca amaterasi no gutera ibiti, Abanyagatore baraza mu guca amaterasi yakubitagaho metero ebyeri ati biranze, haba hakuziye abantu biviriye Karongi na Ngororero, yakoraga icyate sa tanu agahita asaba icya kabiri kandi icyate cyari 7,000Frw abacu byanze batashye.”
Nzirabatinya yasabye abitabiriye amahugurwa gufasha guhindura iyo myumvire, abantu bakarushaho kwitabira umurimo no gukoresha amahirwe bafite, ati: “Nk’abaharanira impinduka, mwadufasha kugabanya igipimo cy’ubunebwe abantu bagira, ariko no guhuza no kumva ko hari umuntu uzagukorera ikintu.”
Yashimangiye kandi ko ubuhinzi ari umwe mu mirimo urubyiruko rushobora gukoresha mu kwiteza imbere, avuga ko ubuhinzi bukozwe neza bushobora gutanga inyungu nyinshi, ati: “Ubu umuhinzi mwiza w’inyanya ararusha agaciro umuntu ukora mu buyobozi.”
Bamwe mu bahuguwe baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bihaye umukoro wo guca ubunebwe mu rubyiruko rushaka kurya rutakoze.
Muteteri Shakira, wo mu Murenge wa Mahama, yavuze ko amahugurwa yamufashije guhindura imyumvire yari afite ku ruhare rw’umugore mu gushaka amafaranga no guteza imbere urugo, ati: “Umuntu yumvaga ko ibintu byose bireba umugabo, ariko njye ubu ngeze ku rwego rwiza aho mbasha gukora ibintu bitandukanye byinjiza amafaranga murugo. Tugiye kwigisha bagenzi bacu kwitinyuka, bagakora kandi bagatera imbere.”
Dusingizimana Evariste, wo mu Murenge wa Kigarama, ukora ubuhinzi bw’inyanya, yavuze ko bamwe mu rubyiruko bashaka kubaho neza ariko badashyira imbaraga mu bikorwa bibyara inyungu, ati: “Twebwe tugiye kubirwanya, duhereye mu matsinda akorana n’umushinga, tubigishe tekiniki zijyanye n’ubuhinzi kandi tubereke inyungu ziburimo, cyane ko zihari.”
Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bagiye gukoresha amatsinda n’izindi mbuga bakoreramo mu kugeza ubutumwa ku bandi biganjemo urubyiruko, babashishikariza kwigirira icyizere, gukora no gukoresha amahirwe ari imbere yabo aho gutegereza ko hari undi uzabafasha.











