Mu mezi atatu ashize ya Kanama, Nzeri n’Ukwakira 2026, mu Ntara y’Iburasirazuba habaye impanuka zo mu muhanda 96, zihitana abantu 18, abandi 134 barakomereka.
Polisi y’Igihugu ivuga ko muri rusange impanuka zo mu muhanda zagabanyutse, ugereranyije n’uko byari bisanzwe, bitewe n’ingamba zitandukanye zirimo kongera ubukangurambaga, guhangana n’ubusinzi binyuze mu guca inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibyuma, biri mu byazaga imbere mu guteza impanuka zo mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamudun Twizeyimana, avuga ko kugabanyuka kw’impanuka bifitanye isano n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya ibizitera, zirimo guca inzoga z’ibyuma, kongera ubukangurambaga no gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga.
Ati: “Impanuka zo mu muhanda zaragabanutse, bijyanye no guca inzoga z’ibyuma byatumye abatezaga impanuka kubera ubusinzi bagabanuka, ubu tubarura impanuka 96 mu gihe cy’amezi atatu, mu gihe izingana nk’izo zarabaga mu kwezi kumwe gusa, ikindi gifasha kugabanya impanuka ni ukongera ubukangurambaga, gushyira kamera mu mihanda, kongera ibigo bisuzuma ibinyabiziga no kuba abantu bagenda bahindura imyumvire.”
Imibare igaragaza ko mu mpanuka 96 zabaye mu Ntara y’Iburasirazuba mu gihe kingana n’amezi atatu abantu 18 bahasize ubuzima, mu gihe abandi 134 bakomeretse, muri bo 29 bakomeretse bikomeye, naho abagera kuri 95 bakomeretse byoroheje.
Iyi mibare kandi igaragaza ko impanuka zigera kuri 70 zabaye mu masaha y’ijoro, naho 26 zikaba ku manywa, mu mpanuka zose zabaye 32 zatewe n’umuvuduko ukabije, izigera kuri 27 ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, 4 ziterwa no kutubahiriza uburenganzira bw’ikinyabiziga kigomba gutambuka mbere, naho 2 ziterwa n’ubusinzi.
Polisi igaragaza ko moto n’amagare biri mu binyabiziga bikunze kugaragara mu mpanuka zo mu muhanda kurusha ibindi, mu mpanuka 96 zabaye mu Ntara y’Iburasirazuba, izigera kuri 80% zifitanye isano n’ibinyabiziga birimo moto ndetse n’amagare.
Polisi kandi ikomeza kugira inama abatwara abagenzi kuri moto n’amagare kurushaho kwitwararika, kubahiriza amategeko y’umuhanda, kwirinda umuvuduko ukabije no kwirinda uburangare, kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’abo batwara, ishishikariza kandi abakoresha umuhanda bose kugira uruhare mu gukumira impanuka, bubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda.






