Imiryango igera kuri 30 itishoboye iva mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo yahawe inka muri gahunda ya Leta ya Girinka, mu rwego rwo kuyifasha kwivana mu bukene, kuzamura imibereho ndetse no kwiteza imbere binyuze mu bworozi.
Izi nka zatanzwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’umufatanyabikorwa Direct Aid. Uretse izo zigera kuri 30 zatanzwe muri gahunda ya Girinka, hanatanzwe ihene zigera 150 ku miryango itishoboye.
Umuyobozi wa Direct Aid ishami rya Gatsibo, Ahmed El Ougbani avuga ko bizeye ko izi nka n’ihene bizagira uruhare mu iterambere rirambye ry’imiryango yazihawe, asaba ko abahawe amatungo bagomba kuyafata neza kugira ngo azabagirire akamaro.
Aragira ati: “Twizeye ko amatungo twatanze azagira uruhare mu iterambere rirambye ry’imiryango twayahaye, bakiteza imbere ndetse n’aho batuye hagatera imbere, turabasaba kuyafata neza, ntazicwe n’inzara kugira ngo bashobore kwiteza imbere, tuzakomeza gukorana n’Ubuyobozi bw’Akarere dukurikirana iyi miryango, tureba niba amatungo twabahaye bayitaho uko bikwiye, aho bazakenera inyunganizi tuzabafasha, ariko mbere na mbere na bo bagaragaze uruhare rwabo.”
Bamwe mu bahawe izi nka baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaza ko zigiye kubafasha kuzabona amata, ifumbire y’imborera no kongera umusaruro w’ubuhinzi, bityo bikabafasha kunoza imibereho yabo n’iy’imiryango yabo.
Mukamuramba Marie, utuye mu Kagari ka Mbogo mu Murenge wa Kiziguro, avuga ko kuba atunze inka ari amahirwe atatekerezaga ko azabona kuko yari yarabuze ubushobozi bwo kuyigura, ati: “Ubusanzwe nta nka nagiraga, nibazaga niba nzayitunga bikanyobera, rero iyi nka igiye kumfasha byinshi, kuko nahingaga nteza kubera ko nta fumbire nabonaga, ikindi kandi izajya impa amata njye n’abana banjye turusheho kugira ubuzima bwiza.”
Nderambizi Pascasie, utuye mu Kagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama, na we avuga ko inka yahawe izamufasha kubona amata y’abana be ndetse n’ifumbire azajya akoresha mu buhinzi, ati: “Turanezerewe cyane kuba Ubuyobozi bwacu bwaratuzirikanye, njyewe mfite abana bato bakeneye amata, iyi nka rero izajya ibaha amata barusheho kugira ubuzima bwiza, natwe kandi bakuru turayakeneye, uretse kuba tubonye amata, tubonye n’ifumbire tuzajya dukoresha mu buhinzi tukarushaho kweza no kwiteza imbere.”
Inka 30 zatanzwe muri gahunda ya Girinka, ku bufanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’umuryango Direct Aid, zatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 31, ni mu gihe ihene zigera 150 zahawe imiryango itishoboye, zatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 14 n’ibihumbi 700.







