MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa ni 83%

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
30/10/2026

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo kwihaza mu biribwa bwazamutse ku buryo bugaragara mu myaka icumi ishize, aho bavuye kuri 46% bakagera kuri 83%.

Ibi ngo bigaragaza impinduka mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, nubwo hakiri imbogamizi ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 30 Ukwakira 2026, mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku rwego rw’Igihugu, wizihirijwe mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo; wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duhange ibishya none dutegure ejo hazaza heza.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye avuga ko iki gipimo cyazamutse ugereranyije n’imyaka 10 ishize, ariko ko hakomeje gufatwa ingamba zo kurushaho kukizamura kugira ngo Abanyarwanda benshi babashe kubona ibiribwa bibahagije.

Yagize ati: “Iyo turebye muri rusange, kuva mu myaka ibiri ishize kugeza ubu Abanyarwanda bihagije mu biribwa bagera kuri 83% ariko turifuza ko bizamuka kuko ni igipimo cyavuye kure, kuko mu myaka icumi ishize Abanyarwanda bari bihagije mu biribwa bari 46%, rero hari impinduka nini yabaye nubwo hari ingorane z’imihindagurikire y’ikirere, ariko hari ingamba zo gukomeza guhangana na byo, harimo kongera ubuso buhingwaho, gahunda zijyanye no kuhira, ndetse no gutera imbuto zihanganira imihindagurikire y’ikirere.”

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko ubuhinzi n’ubworozi ari ibikorwa bibafasha kwiteza imbere no kwihaza mu biribwa, ariko bagasaba ko hakongerwa ikoranabuhanga muri ibyo bikorwa kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.

Niyonshuti Olivier, umuhinzi w’umuceri muri Koperative COPRORIZ Ntende, utuye mu Murenge wa Rugarama, avuga ko uburyo bagerejwe bubafasha kongera umusaruro bwatumye bagira uruhare mu kwihaza mu biribwa, ariko ko hakenewe ikoranabuhanga ryabafasha guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’abakozi mu gihe cy’ihinga.

Yagize ati: “Ubuhinzi bwacu buhagaze neza, twegerejwe uburyo budufasha kongera umusaruro bituma tutagira ibibazo bijyanye no kubura ibiryo, ariko turacyakeneye kongera ikoranabuhanga mu buhinzi, kuko iyo bigeze mu gihe cy’ihinga usanga tubura abakozi, ariko dufite ibikoresho by’ikoranabihanga nk’imashini zihinga, izuhira, twahinga neza kandi ku gihe ndetse bikagabanya n’ibishoro dushora kandi twabashije guhinga ibihembwe byose tudakanzwe n’izuba.”

Nyiransabimana Pelagie, umuhinzi w’ibigori n’umuceri utuye mu Murenge wa Rwimbogo, avuga ko amabwiriza bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi abafasha kubona umusaruro ushimishije, nubwo bagihura n’imbogamizi zirimo kubura amazi no kuzamuka kw’ibiciro by’inyongeramusaruro.

Ati: “Mu Murenge wacu wa Rwimbogo mu buhinzi dukora tubona umusaruro kandi ushimishije bitewe nuko dukurikiza amabwiriza duhabwa n’abashinzwe ubuhinzi, ariko turacyahura n’imbogamizi z’amazi make mu buhinzi bw’umuceri, ikindi ni uko n’inyongeramusaruro usanga ibiciro byariyongereye, tugasaba ko bibaye ibishoboka ibiciro bikagabanuka byadufasha cyane.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishishikariza abahinzi n’aborozi kongera ibikorwa bigamije kongera umusaruro miri iki gihembwe cy’ihinga, hitabwa ku gufumbira imyaka neza, kurwanya indwara n’ibyonnyi, ndetse bagakurikiza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe.

Dr. Telesphore Ndabamenye, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Minisitiri Habimana yasabye Aba-DASSO gukorana n’abaturage mu gukumira ibyaha
Inkuru z'ingenzi1

Minisitiri Habimana yasabye Aba-DASSO gukorana n’abaturage mu gukumira ibyaha

29/10/2026
Ubuyobozi twiteguye gufasha aborozi guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi-Dr. Uwituze
Amakuru

Ubuyobozi twiteguye gufasha aborozi guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi-Dr. Uwituze

29/10/2026
Kirehe: Abaturage 46 boherejwe kwa muganga kubera kubatwa n’inzoga
Ubuzima

Kirehe: Abaturage 46 boherejwe kwa muganga kubera kubatwa n’inzoga

28/10/2026
Bamporiki yahawe inshingano nshya nyuma y’imyaka ibiri afunguwe
Politiki

Bamporiki yahawe inshingano nshya nyuma y’imyaka ibiri afunguwe

27/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Depite Uwamariya yasabye abikorera kugira uruhare mu kurwanya ruswa

Nyagatare: Depite Uwamariya yasabye abikorera kugira uruhare mu kurwanya ruswa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU