Bamporiki Edouard yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, nyuma y’imyaka ibiri afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ni umwe mu bayobozi bashya bashyizwe mu myanya na Perezida Kagame mu itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Ukwakira 2026.
Bamporiki yahawe izi nshingano asimbuye Uwacu Julienne, wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Bamporiki yari asanzwe azwi mu buyobozi bw’Igihugu, aho yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Mu Ukwakira 2024, Perezida Kagame yamuhaye imbabazi, arasezererwa ava muri gereza. Icyo gihe yari amaze igihe afunzwe nyuma y’umwanzuro w’Urukiko Rukuru.
Mu bandi bashyizwe mu myanya na Perezida Kagame harimo Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, asimbuye Uwizeye Judith wagizwe Umusenateri.
Mu rwego rw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Gashumba Diane yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne, avuye guhagararira u Rwanda muri Suède. Dr. Uwamariya Valentine na we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, mu gihe Haguma Juan yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Mu kigo cya Irembo Ltd, Dushime Noella yagizwe Umuyobozi Mukuru, naho Ngabe Rutagarama agirwa Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga.
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI Agency), Twagirayezu Olivier yagizwe Umuyobozi ushinzwe Iteganyabikorwa n’Imirimo Rusange, Ingabire Jessica agirwa Umuyobozi ushinzwe Ishyirwa mu Bikorwa rya Gahunda, naho Kayinamura Robert agirwa Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Ubufatanye.
Zigira Alphonse yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amaposita, mu gihe Dr. Mbarushimana Nelson yagizwe Umuhuzabikorwa Mukuru w’Urwego rushya rw’Igihugu rw’Itorero n’Umuco.








