Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Canoth Manishimwe, yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa wa 2025/2026, ingo 297,068 zagejejweho amashanyarazi, binyuze ku muyoboro mugari w’amashanyarazi no ku mirasire y’izuba.
Muri izo ngo, izigera kuri 234,432 zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari (on-Grid), mu gihe 62,636 zahawe akomoka ku mirasire y’izuba.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) mu Rwanda, Canoth Manishimwe, yatangaje ko ingo zingana na 88.3% mu Rwanda zimaze kubona amashanyarazi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Ukwakira 2026 mu kiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore.
Umunyamabanga Uhoraho yagaragaje ingamba za MININFRA zigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), by’umwihariko mu rwego rw’ibikorwa remezo.
Yavuze ko Leta izakomeza kwagura no kunoza ibikorwaremezo by’amashanyarazi kugira ngo amashanyarazi arusheho kugera ku baturage hirya no hino mu Gihugu.
Kugeza amashanyarazi ku ngo ni imwe mu ngamba zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage no kongera ubushobozi bwabo mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu.
Muri Gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere-NST2 (2024-2029), Guverinoma yiyemeje kugeza amashanyarazi mu tugari twose (2,148) mu 2029, bivuye ku tugari 1955 (91%) mu 2024.







