MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Icyo bivuze ku batuye i Nyagatare kuba Sunrise FC yazamutse mu cyiciro cya mbere

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
17/05/2026
Ikipe ya Sunrise FC iterwa inkunga n'uturere twa Nyagatare na Gatibso

Ikipe ya Sunrise FC iterwa inkunga n'uturere twa Nyagatare na Gatibso

Nyuma y’uko ikipe ya Sunrise FC yegukanye igikombe ikanabona itike yo kugaruka mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, bamwe mu bakunzi b’iyi kipe batuye mu Karere ka Nyagatare bavuga ko ari intambwe ikomeye itazafasha siporo gusa ahubwo izagira uruhare no mu kuzamura ubukungu, ibikorwaremezo ndetse n’isura y’Akarere muri rusange.

Ibi babitangaje nyuma y’umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026, ubwo Sunrise FC yatsindiraga Etoile de l’Est ku kibuga cya Ngoma ibitego 2-1, intsinzi yahise iyihesha igikombe ndetse no kuzamuka mu cyiciro cya mbere cya BK Pro League.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba Sunrise FC igiye kongera gukina mu cyiciro cya mbere bizafasha Akarere ka Nyagatare kwakira amakipe akomeye ndetse bikongerera amahirwe abacuruzi n’abashoramari.

Usengimana Richard, yagize ati: “Bizazamura iterambere ry’Akarere bizatuma Nyagatare irushaho kumenyekana kandi bizakurura abashoramari bubake amahoteli n’ibindi bikorwaremezo.”

Uwingabiye Sylivie na we yavuze ko Sunrise FC igiye kongera igikundiro cy’Akarere ka Nyagatare ku rwego rw’Igihugu.

Yagize ati: “Ikipe ikina mu cyiciro cya mbere ituma Akarere kamenyekana cyane. Buri mukino uzajya ugaragara mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga uzaba ari uburyo bwo kwamamaza Nyagatare nk’Akarere gafite impano n’ubushobozi muri siporo.”

Akomeza avuga ko iyi kipe izafasha abaturage benshi kubona inyungu zituruka muri siporo.

Ati: “Iyo hari imikino ikomeye amahoteli arunguka, abacuruzi b’ibiribwa n’ibinyobwa bakabona abakiriya benshi, abamotari n’abatwara abantu bakunguka ndetse n’abacuruza imyenda ya siporo bakabona isoko. Ibi byose bituma amafaranga azenguruka mu Karere.”

Yanagaragaje ko Sunrise FC ishobora gufasha urubyiruko rufite impano kubona amahirwe yo kwigaragaza no kuzamuka muri ruhago nyarwanda.

Umutoza wa Sunrise FC Nyirishema Gaspard yavuze ko intego bari bihaye ari ukuzamura ikipe ikava mu cyiciro cya kabiri ikagaruka mu cya mbere, yanibukije abaturage ba Nyagatare ko gukomeza gushyigikira ikipe yabo ari ingenzi kugira ngo izarusheho kwitwara neza mu cyiciro cya mbere igiyemo.

Yagize ati “Sunrise FC ni ubuzima ku baturage ba Nyagatare. Turasaba abaturage gukomeza kuyiba hafi no gutanga ubushobozi bwabo aho bishoboka kugira ngo ikipe ikomeze gutera imbere.”

Yakomeje avuga ko igihe yakomeza kugirirwa icyizere nk’umutoza, azakora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ikomeze kwitwara neza no guhesha ishema abaturage ba Nyagatare n’ Akarere muri rusange.

Kuba ikipe ya Sunrise yagarutse mu cyiciro cya mbere cya BK Pro League byakoze ku mitima y’abakunzi bayo by’umwihariko abatuye mu Karere ka Nyagatare muri rusange, cyane ko iyi kipe isanzwe iterwa inkunga na Karere ka Nyagatare n’Akarere ka Gatsibo.

Muri rusange amakipe yose yageze ku mukino wa nyuma yahembwe mu buryo bukurikira:

Sunrise FC yabaye iya mbere yahawe igikombe ndetse inahabwa amafaranga angana na miliyoni 25 frw, ikipe ya kabiri ya Unity FC yahembwe amafaranga angana na miliyoni 20 Frw, Etoile de l’Est yabaye iya gatatu yegukanye amafaranga angana na miliyoni 15 frw, naho Intare FC ya kane yahembwe amafaranga angana na miliyoni 13 Frw.

Ikipe ya Sunrise FC iterwa inkunga n’uturere twa Nyagatare na Gatsibo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Etoile de l’Est yanganyije na Gorilla FC 1-1
Umupira w'amaguru

Etoile de l’Est yanganyije na Gorilla FC 1-1

31/10/2026
Gisagara VC na REG VC mu makipe yitwaye neza ku munsi wa 2 wa shampiyona ya Volleyball
Amakuru

Gisagara VC na REG VC mu makipe yitwaye neza ku munsi wa 2 wa shampiyona ya Volleyball

26/10/2026
Imikino ya Shampiyona ya Volleyball yimuriwe ku Cyumweru
Siporo & imyidagaduro

Imikino ya Shampiyona ya Volleyball yimuriwe ku Cyumweru

23/10/2026
Gymnase ya Kirehe iratangira kwakira Shampiyona ya Volleyball
Siporo & imyidagaduro

Gymnase ya Kirehe iratangira kwakira Shampiyona ya Volleyball

19/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha ndengakamere cyakorewe inyokomuntu- Dr. Nyirahabimana

Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha ndengakamere cyakorewe inyokomuntu- Dr. Nyirahabimana

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU