MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha ndengakamere cyakorewe inyokomuntu- Dr. Nyirahabimana

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
17/05/2026

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Jeanne Nyirahabimana, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari icyaha cy’intambara ahubwo yari icyaha ndengakamere cyakorewe inyokomuntu kigamije kurimbura Abatutsi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026, ubwo mu Karere ka Nyagatare hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abagore n’abana bishwe muri Jenoside, aho yavuze ko uburyo Jenoside yakozwemo bugaragaza neza ko yari umugambi wo kurimbura ubwoko bw’Abatutsi.

Dr. Jeanne Nyirahabimana yavuze ko uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwemo bugaragaza neza ko atari intambara isanzwe kuko yibasiraga abasivili barimo abana, abagore, abakecuru n’abafite intege nke.

Yagize ati: “Jenoside ntabwo ari icyaha cy’intambara ahubwo ni icyaha ndengakamere cyakorewe inyokomuntu cyari kigamije kurimbura Abatutsi. Niyo mpamvu hishwe abana, hicwa abagore, hicwa abakecuru, hicwa ababyeyi batwite ndetse n’abari bahetse abana. Nta kureba imyaka cyangwa intege umuntu afite.”

Yakomeje asobanura ko mu mategeko mpuzamahanga intambara iba hagati y’impande ebyiri zirwana zifite abasirikare, ariko Jenoside yo yari umugambi wo kwica abaturage bazira uko bavutse.

Ati: “Kugira ngo bibe intambara haba hari impande ebyiri zihanganye zifite abasirikare, ariko Jenoside yo yari igikorwa cyo kwica abasivili bazira uko bavutse. Niyo mpamvu umuryango mpuzamahanga waje kwemeza ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje avuga ko Jenoside yasize Igihugu cyarashegeshwe bikomeye, aho abana, impinja n’ababyeyi batwite bicanywe ubugome ndengakamere.

Ati: “Hari abana bato, impinja ndetse n’ababyeyi batwite bakorewe ibikorwa by’ubugome ndengakamere byo kubica urw’agashinyaguro aho ababyeyi batwite bagiye bakorerwa ibya mfura mbi ngo barebe uko umwana uri mu nda ameze.”

Dr. Nyirahabimana Jeanne yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari ukuzirikana amateka gusa ahubwo ari no gutegura ejo hazaza h’u Rwanda binyuze mu kwigisha abakiri bato amateka nyakuri. Yavuze ko ihame rikwiye kuranga Abanyarwanda ari ukubana nk’abavandimwe no gukomeza kwimakaza amahoro n’ubumwe. Asaba ababyeyi gukomeza kubwira abana babo amateka y’ukuri kugira ngo bazakure bafite indangagaciro zo gukunda Igihugu no kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’abafatanyabikorwa bako bwashimiwe kuba barateguye umwanya wo kwibuka abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe gukomeza gusigasira amateka no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Mu rwibutso rwa Karere ka Nyagatare haruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera kuri 99.

Dr. Jeanne Nyirahabimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba

Kakooza Henry, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’agateganyo yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyagatare

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Baduhize nk’abahiga inkwavu batwita ba ‘Buzuru’-Ubuhamya bwa Mugisha John warokotse Jenoside

Baduhize nk’abahiga inkwavu batwita ba 'Buzuru'-Ubuhamya bwa Mugisha John warokotse Jenoside

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU