MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gisagara VC na REG VC mu makipe yitwaye neza ku munsi wa 2 wa shampiyona ya Volleyball

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
26/10/2026

Ikipe ya Gisagara VC na REG VC zitwaye neza ku munsi wa kabiri wa Shampiyona y’Igihugu ya Volleyball mu cyiciro cya mbere cy’abagabo, nyuma yo gutsinda abo bahanganye amaseti 3-0 mu mikino yabereye muri Kirehe Gymnasium kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026.

Gisagara VC yatsinze RP Ngoma VC amaseti 3-0, mu mukino warangiye ari amanota 25-23, 25-13 na 25-17.

REG VC na yo yatsinze Kigali Volleyball Club (KVC) amaseti 3-0, mu mukino utari woroshye, cyane cyane mu seti ya kabiri yarangiye REG VC iyitsinze ku manota 27-25. Andi maseti yayatsinze ku manota 25-13 na 25-23.

Mu wundi mukino, Police VC yahuye na EAU Rwanda, aho umukino warangiye Police VC itsinze amaseti atatu kuri rimwe(25-22, 25-22, 25-27, 25-22.)

Umukino wasoje imikino y’umunsi yahuje APR VC na Kirehe VC. APR VC yatsinze ikipe yakiriye iyo mikino amaseti 3-0, ku manota 25-23, 27-25 na 25-14.

Iyi mikino ni imwe mu ikomeje muri Shampiyona y’Igihugu ya Volleyball mu cyiciro cya mbere, aho amakipe akomeje guhatanira amanota azayafasha mu rugendo rwo gushaka igikombe cya shampiyona.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Kumenya ururimi rw’amarenga ni inzira yo guha serivisi nziza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Amakuru

Kumenya ururimi rw’amarenga ni inzira yo guha serivisi nziza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

25/10/2026
Bugesera: Imidugudu 566 yabonye abayobozi bashya
Amakuru

Bugesera: Imidugudu 566 yabonye abayobozi bashya

25/10/2026
Gatsibo: Kongera ibikorwaremezo biri mu byo abayobozi batowe bazitaho
Amatora

Gatsibo: Kongera ibikorwaremezo biri mu byo abayobozi batowe bazitaho

25/10/2026
Turabasaba Abayobozi bagiye gutorwa n’abamaze gutorwa kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage- Guverineri Rubingisa
Amatora

Turabasaba Abayobozi bagiye gutorwa n’abamaze gutorwa kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage- Guverineri Rubingisa

24/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU