Abaganga n’abandi bakozi bakora kwa muganga bavuga ko kwiga no kumenya ururimi rw’amarenga bizafasha kunoza serivisi batanga by’umwihariko ku bantu babagana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bakabasha kumva no gusobanukirwa serivisi bitabaye ngombwa ko hatabazwa umusemuzi.
Ibi babitangaje nyuma y’amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku rurimi rw’amarenga yaberaga mu Karere ka Kayonza yateguwe n’Umuryango OIPPA ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), aterwa inkunga na Amplify Change.
Hahuguwe abaganga n’abakozi bo kwa muganga bagera ku icyenda (9) baturuka mu turere twa Gatsibo, Nyagatare, Kirehe, Muhanga ndetse na Gasabo aho uyu muryango ukorera.
Nyirandamira Antoinette, ni ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitare mu Karere ka Kirehe, avuga ko kwiga ururimi rw’amarenga bizatuma abakozi bo kwa muganga barushaho kwakira neza abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bakabasha kumva ibibazo byabo no kubaha serivisi bakeneye.
Aragira ati:” By’umwihariko kwa muganga, bavuga ibibazo by’uburwayi bwabo abatanga serivisi ntibabashe gusobanukirwa icyo umuntu ufite ubwo bumuga avuga bigatuma batabona serivisi bakeneye uko bikwiye bitewe no kutumvikana mu rurimi.”
Murara Adidas, ukora ku Kigo Nderabuzima cya Gikomero mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, nk’umukozi wita ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe, avuga ko kwiga ururimi rw’amarenga ari ingenzi ku bakozi bo mu nzego z’ubuzima,
Ati: ” Nk’abakozi dukora kwa muganga tugomba kwiga ururimi rw’amarenga kugira ngo tubashe kwakira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kuko iyo aje kwa muganga ntabone umuntu umufasha, aba ifite ibibazo byikubye kabiri iby’umuntu usanzwe udafite ubumuga kuko agira ikibazo cy’uko arwaye akagira n’ikibazo cy’uko ntawe abona yabwira uburwayi bwe ngo abwumve, kuba rero hari ubumenyi bwibanze twungutse ku rurimi rw’amarenga bizadufasha kunoza neza serivisi dutanga ku batugana kuko akenshi umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga iyo agize ikibazo cy’uburwayi hari ubwo ahitamo kwigumira mu rugo.”
Iyaremye Jean D’amour, ni umusemuzi akaba n’umwarimu wigisha ururimi rw’amarenga, avuga ko kwiga ururimi rw’amarenga ku batanga serivisi by’umwihariko kwa muganga, bizafasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubona serivisi badasabye ko haba hari umusemuzi.
Yagize ati: “Akenshi abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bajya kwa muganga bakeneye serivisi nk’abandi ariko bagerayo ugasanga babaye nk’abirengagizwa kuko nta muntu wo kubafasha uhari, ariko umuganga cyangwa undi muntu utanga serivisi aramutse azi ururimi rw’amarenga byatuma ba bantu bafite ubumuga bajya kwa muganga batikandahira, hari igihe umuntu ufite ubumuga akenera kujya kwa muganga akitwaza umusemuzi kandi ibyo ashaka kubwira muganga byakabaye ibanga hagati ye na muganga gusa, bigatuma umurwayi atavuga uburwayi bwe neza uko bikwiriye, ariko twizera ko abaganga nibamara kugira ubumenyi ku rurimi rw’amarenga bizatuma ibibazo nk’ibyo bishira.”
Manirakiza Marie Louise, umukozi mu Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), avuga ko imbogamizi z’ururimi zitagarukira gusa ku kubona serivisi kwa muganga
Ati: ” Usibye n’abajya kwa muganga batabona serivisi bakeneye kubera imbogamizi y’ururimi, no muri sosiyete abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n’imbogamizi zitandukanye, hari uwo twabajije w’umusore ufite imyaka 20 tumubaza ku bijyanye n’indwara ya sida atubwira ko atayizi atigeze agira aho ayumva, kandi mu by’ukuri ni indwara abantu babwirwa cyane bigishwa kwirinda binyuze mu bitangaza makuru n’ahandi ariko we ntawayimubwiye, si uwo gusa hari n’abandi benshi batamenya uko bashobora kujya gusaba serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, rero ururimi rw’amarenga rurakenewe cyane mu byiciro byose by’ubuzima.”
Imibare agaragazwa n’Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) igaragaza ko mu Rwanda hari abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bagera ku bihumbi 80, ni mu gihe hari amashuri agera 10 yigisha ururimi rw’amarenga ndetse n’andi agera kuri 30 afite uburezi budaheza.










