Amakipe icyenda ni yo amaze kwemeza ko azitabira irushanwa rya Kirehe Open Volleyball Tournament 2026, riteganyijwe kubera muri Kirehe Gymnasium muri iyi wikendi kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 02 kugeza ku Cyumweru tariki 04 Ukwakira 2026.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri, mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka kuri iri rushanwa rya Kirehe Open Volleyball Tournament rigarutse nyuma y’imyaka itatu ridakinwa.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryavuze ko iri rushanwa rizahuza amakipe akomeye mu mukino wa volleyball mu bagabo n’abagore, ndetse n’abakinnyi bakanyujijeho n’abato.
Mu bagabo, amakipe amaze kwemeza ko azitabira ni Police VC, Gisagara VC, APR VC, EAUR VC, Kirehe VC na REG VC, yose akaba akina mu cyiciro cya mbere.
Mu cyiciro cy’abagore, hamaze kwemeza kuzitabira RRA WVC, Police WVC na RP Kigali WVC, bityo umubare w’amakipe amaze kwemeza kuzitabira iri rushanwa ukaba ugeze kuri icyenda.
Perezida wa Kirehe Volleyball Club, Eng. Sebikwekwe Cyprien, yavuze ko ikipe ya Kirehe VC yiteguye guhatana muri iri rushanwa, aho yavuze ko itazaza mu irushanwa igamije gusa gukina, ahubwo ko yiteguye guhangana n’andi makipe.
Ati: “Ikipe twari dufite umwaka ushize yarakinaga ariko ubu turi kubaka ikipe izaza guhatana. Uko mwari muzi Kirehe VC mbere y’uko ihagarikwa, ubu twagarutse dufite ikipe nziza, abakinnyi bacu turi kubategura neza mu buryo bwose bushoboka.”
Eng. Sebikwekwe yavuze kandi ko Kirehe VC yateganyije ingengo y’imari y’asaga miliyoni 400 Frw mu mwaka w’imikino wa 2026/27, aho iyi kipe iri mu myiteguro yo gutangira uwo mwaka w’imikino uteganyijwe gutangira ku wa 16 Ukwakira 2026.
Ku ruhande rw’Akarere ka Kirehe, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yatumiye Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye kuzitabira iri rushanwa, anizeza abazaza i Kirehe kwakirwa neza cyane ko kwinjira ari ubuntu.
Ati: “Turifuza gutumira Abanyarwanda bose ngo bazaze bihere ijisho iyi mikino myiza, kuko izaba ari na wikendi. Abazaza i Kirehe bazataha banyuzwe n’uburyo tuzabakira, ibyo turabibijeje.”
Amakipe 3 ya mbere mu bagore n’abagabo, niyo azahembwa muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru hanavuzwe ko Akarere ka Kirehe gategura gushyiraho Ikipe y’abakobwa, izakina Shampiyona ya 2027-2028.









