MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubusabe bwo kwishyura umwenda wa Sitade ya Ngoma mu manyarwanda bwahagaritswe

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
02/10/2026

Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yahagaritse ubusabe bwo gusaba ko umwenda wubatswemo Sitade y’Akarere ka Ngoma wishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda aho kwishyurwa mu madolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026, mu nama y’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, yari yitabiriwe n’abajyanama 15. Abajyanama bongeye gusuzuma umwanzuro wafashwe ku wa 20 Kamena 2026, ubwo inama isanzwe y’Inama Njyanama yateranaga, aho bari basabye ko hakomeza ubuvugizi kugira ngo umwenda wubatswemo Sitade y’Akarere ka Ngoma wishyurwe mu mafaranga y’u Rwanda.

Ubu busabe bwari bushingiye ku kuba agaciro k’idolari gakomeza guhinduka ugereranyije n’ifaranga ry’u Rwanda, bigatuma agaciro k’umwenda karushaho kwiyongera mu gihe wishyurwa mu madolari.

Amasezerano yabaye hagati ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Akarere ka Ngoma na kompanyi y’Abashinwa ya China Road and Bridge Corporation (CRBC), ateganya ko kompanyi yubaka sitade, amafaranga yayo akishyurwa binyuze muri MINECOFIN n’Akarere ka Ngoma mu madolari ya Amerika.

Inama Njyanama yagaragaje ko kuba umwenda wishyurwa mu madolari bishobora gutuma amafaranga Akarere kagomba kwishyura yiyongera bitewe n’imihindagurikire y’agaciro k’ifaranga.

Abajyanama kandi bifashishije amabwiriza mashya ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangajwe ku wa 30 Gicurasi 2025, arimo ingingo ya 20 bis ibuza kwishyuza cyangwa kwishyura mu madevize ibicuruzwa cyangwa serivisi byatanzwe cyangwa byatumijwe hanze y’Igihugu, mu gihe bidakurikije ibiteganywa n’amabwiriza.

Izo ngingo kandi ziteganya ibihano ku muntu wishyuza cyangwa ushyira ibiciro mu madevize mu buryo butemewe.

Mu nama, bamwe mu bajyanama bavuze ko ubusabe bwo kwishyura umwenda wa Sitade mu mafaranga y’u Rwanda bukwiye gukurwaho, kuko byagaragaye ko amasezerano asanzwe ateganya ko uyu mwenda wishyurwa mu madolari.

Umujyanama Mutabazi Kenedi yagize ati: “Twifuzaga ko Sitade yishyurwa mu manyarwanda none byagaragaye ko umwenda utazishyurwa mu manyarwanda, ndumva twawukuramo.”

Umujyanama Kayitesi Chantal na we yavuze ko kuba amasezerano yaragennye kwishyura mu madolari bituma ubusabe bw’Akarere budafite ishingiro, ati: “Icyo twasabaga nta gaciro kigifite, ndumva rero uyu mwanzuro wakurwaho, ubu buvugizi bugahagarara rwose. Abashinwa ntabwo bakemera guhomba, dufite ahantu henshi hari amasitade, abashinwa rero sinzi ko bakwemera ko tubishyura mu Manyarwanda.”

Ku rundi ruhande, Umujyanama Niyitugize David yashimangiye ko ubuvugizi bwari bukwiye gukomeza kuko ikibazo cy’umwenda mu madolari kikiriho, ati: “Nk’uko twagitekereje byari ubuvugizi, ntabwo cyasibwa kuko twifuza ko hakomeza gukorwa ubuvugizi ku buryo n’undi wese uzabona ubu buvugizi yabukomerezaho kuko bugifite agaciro.”

Umujyanama Furaha Jean Pierre na we yashyigikiye ko ubusabe budasibwa burundu, ahubwo hakomeza gushakwa igisubizo. Ati: “Kuba twawukuraho ntabwo byaba aribyo, byakabaye byiza dukomeje gukora ubuvugizi hanyuma tukanongeramo amasezerano agaragaza ko bashaka ko tubishyuza mu madolari ariko ntituwusibe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, yavuze ko iki kibazo cyigeze gushyikirizwa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe ingengo y’imari, ariko ko bitabashije gutanga igisubizo cyahindura uburyo bwo kwishyura uyu mwenda.

Yagize ati: “Iki kintu Komisiyo y’Abadepite ishinzwe ingengo y’imari yaragikurikiranye ariko bigaragara ko bisa n’ibyanze, aya mafaranga si twe twenyine tuyatanga ariko turishyura kandi twizeye ko tuzawurangiza, China Road nayo yabikoze ibizi kuko bazi ko ifaranga ry’idorari rihora rizamuka.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Imiyoborere mu Karere ka Ngoma, Amani Placide, yavuze ko habaye inama hagati y’Akarere na MINECOFIN, hafatwa umwanzuro wo kwihutisha kwishyura uyu mwenda.

Yasobanuye ko hateganyijwe ko umwenda uzaba umaze kwishyurwa mbere ya Kamena 2027, ariko ko uburyo bwo kwishyura bugakomeza kuba mu madolari nk’uko biteganywa n’amasezerano.

Ibi byatumye abajyanama bongera kujya impaka ku kuba ubusabe bwo kwishyura mu manyarwanda bwakomeza cyangwa bugahagarikwa.

Nyuma y’impaka, habayeho gutora ku bijyanye no gukomeza cyangwa gukuraho ubu busabe.

Mu bajyanama 15 bari bahari, 14 bemeje ko ubusabe bwo kwishyura uyu mwenda mu manyarwanda bukurwaho, mu gihe umwe, ariwe Furaha Jean Pierre, yifashe.

Furaha yakomeje kugaragaza ko ubuvugizi bwari bukwiye gukomeza, ariko nyuma yemera ko buhagarikwa, hagashakwa uburyo umwenda wishyurwa vuba.

Ibi byahise bihagarika ubusabe bw’Akarere ka Ngoma bwo gusaba ko umwenda wa Stade wishyurwa mu manyarwanda, mu gihe amasezerano ariho akomeza guteganya ko wishyurwa mu madolari.

Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano na China Road and Bridge Corporation (CRBC) yo kubaka amasitade y’intara ndetse n’andi masitade y’icyitegererezo mu turere dutandukanye, harimo Ngoma, Bugesera na Nyagatare.

Buri stade y’icyitegererezo yatwaye hafi miliyoni 9 z’amadolari ya Amerika, mu gihe ayo masitade atatu yose hamwe yatwaye hafi miliyoni 27 z’amadolari.

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa hifashishijwe inguzanyo yishyurwa n’uturere dufatanyije na Leta mu gihe cy’imyaka itanu, kugira ngo rwiyemezamirimo CRBC yishyurwe.

Stade zubatswe zifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 3,000, ikaba irimo ubwatsi bw’ubukorano, inzira yo gusiganwa ku maguru ndetse n’ibibuga bya Basketball, Volleyball na Tennis.

Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yahagaritse ubusabe bwo gusaba ko umwenda wubatswemo Sitade y’Akarere ka Ngoma wishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda aho kwishyurwa mu madolari

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Uko imikino yo ku munsi ubanza w’irushanwa rya Kirehe Open 2026 yagenze(Amafoto)
Siporo & imyidagaduro

Uko imikino yo ku munsi ubanza w’irushanwa rya Kirehe Open 2026 yagenze(Amafoto)

03/10/2026
Nyagatare: Abayobozi b’amadini bahawe umukoro wo gufatanya n’Ubuyobozi mu guhindura imyumvire y’abaturage 
Amakuru

Nyagatare: Abayobozi b’amadini bahawe umukoro wo gufatanya n’Ubuyobozi mu guhindura imyumvire y’abaturage 

02/10/2026
Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatererana abaturage bafite ibibazo
Politiki

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatererana abaturage bafite ibibazo

02/10/2026
Rwamagana: Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruzubakira abatishoboye inzu zirindwi muri uku kwezi
Urubyiruko

Rwamagana: Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruzubakira abatishoboye inzu zirindwi muri uku kwezi

02/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Meya Mutabazi yagaragaje ko gusobanukirwa agaciro k’ubumwe ari ingenzi mu kubaka u Rwanda rutekanye

Meya Mutabazi yagaragaje ko gusobanukirwa agaciro k’ubumwe ari ingenzi mu kubaka u Rwanda rutekanye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU