Mu gutangiza Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda mu Karere ka Bugesera, Umuyobozi w’Aka Karere, Mutabazi Richard yibukije abaturage kurushaho gusobanukirwa agaciro ko kugira ubumwe mu muryango Nyarwanda, ari ikintu cy’ingenzi mu kubaha Igihudu cyunze ubumwe kandi gitekanye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Nyamata.
Meya Mutabazi yagize ati: “Ni ngombwa cyane gukomeza gushyira imbere ubumwe, tukabyigisha abana tubyara n’urubyiruko, bakumva ko ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda ari zo mbaraga zacu. Amateka yacu kandi aduha isomo ritwibutsa ako gaciro k’ubumwe kandi bitwigisha ingaruka mbi z’ivangura n’amacakubiri byaranze iki Gihugu, bityo rero guhora tubyiga, tubiganira, tubisobanukirwa, ni ingenzi mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe kandi rutekanye.”
Yagaragaje kandi ko kubaka ubumwe bisaba imbaraga n’ubufatanye bwa buri wese kugira ngo bigerweho, ati: “Biduha kandi inshingano ko ubumwe nibwubakwa n’umuntu umwe gusa bitakunda, ahubwo ko bwubakwa n’ibikorwa bya buri Munyarwanda. Rero kuba umwe bidusaba kubitekerezaho aho turi hose. Muri uku kwezi rero k’Ukwakira, turasabwa kutiga amateka gusa, ahubwo kuyakuramo isomo tukayashyira mu bikorwa.”
Muri uku kwezi, mu Karere ka Bugesera yazatangwa ikiganiro cy’ubumwe n’ubudaheranwa n’icya Ndi Umunyarwanda mu mashuri, mu matsinda n’ibyiciro bitandukanye ndetse no gusura amatsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa yo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Bugesera.
Muri uku kwezi kandi hazatangwa ubutumwa bwo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwe mu bikorwa bitandukanye nko mu muganda na siporo rusange, ndetse no guhuza abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mu 2025 ku gipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda, bugaragaza ko ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyazamutse kikagera kuri 95.3% kivuye kuri 82. 3% cyabarurwagaho mu mwaka wa 2010.
Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku isonga n’igipimo cya 97,2%, ikurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite 95,5% n’iy’Amajyepfo ifite 95,4%. Intara y’Uburengerazuba iri kuri 94,9%, mu gihe Umujyi wa Kigali ufite igipimo cya 93,7%.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko hari ibibazo bikwiriye guhabwa umwihariko muri politiki na gahunda zo kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.
Ubwo ubushakashatsi bwakorwaga mu basubije, abangana na 23% bemeje ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu duce batuyemo, mu gihe 38% bemeje ko hari abakoze ibyaha bya Jenoside, bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo y’irondabwoko n’ivangura.








