MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwazamutseho 89% mu myaka 8

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
02/10/2026
Minisitiri w’Intebe Dr.Justin Nsengiyumva yavuze ko agaciro k’ubucuruzi u Rwanda rukorana n’amahanga kavuye kuri miliyari 4,9 z’Amadolari ya Amerika muri 2017, kagera kuri miliyari 9,4 z’Amadolari muri 2025, bingana n’ubwiyongere bwa 89%.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku bijyanye n’iterambere ry’urwego rw’imari.
Yagaragaje ko mu myaka 8 ishize, ibyoherezwa mu mahanga na byo byiyongereye, kuko byavuye kuri miliyari 1,9 z’Amadolari muri 2017, bigera kuri miliyari 3,5 z’Amadolari mu 2025. Ibi bingana n’ubwiyongere bwa 84%.
Ku rundi ruhande, ibicuruzwa n’izindi serivisi u Rwanda rutumiza mu mahanga byavuye kuri miliyari zirenga gato 3 z’Amadolari mu 2017, bigera hafi kuri miliyari 6 z’Amadolari mu 2025.
Ibi byatumye icyuho hagati y’agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwa mu mahanga kigera kuri miliyari 2,4 z’Amadolari mu 2025.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko nubwo hakiri iki cyuho, Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu micungire y’amadovize, kugira ngo u Rwanda rukomeze kubona ubushobozi bwo kwishyura ibicuruzwa rutumiza hanze no guhangana n’ihungabana rishobora guterwa n’imihindagurikire y’amasoko mpuzamahanga.
Yavuze ko ubwizigamire bw’amadovize bukomeje kurenga igipimo ntarengwa Igihugu cyihaye, aho bugomba kuba buhagije kugira ngo u Rwanda rushobore kwishyura ibitumizwa mu mahanga mu gihe cy’amezi ane nta yandi madovize yinjiye.
Dr. Nsengiyumva kandi yagaragaje ko kwiyongera kw’amadovize hamwe n’amavugurura agamije kunoza imicungire y’isoko ry’ivunjisha byagize uruhare mu kubungabunga agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’ayandi mafaranga, ati: “Turishimira ko kuri ubu, ubwizigamire bukomeje kuba hejuru y’igipimo ntarengwa Igihugu cyihaye, kingana n’amadovize ashobora kwishyura ibitumizwa mu mahanga mu gihe cy’amezi ane nta yandi yinjiye.”
Mu mwaka wa 2025, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 4,4% ugereranyije n’idolari rya Amerika, mu gihe muri 2024 ryari ryagabanyutseho 9,4%.
Mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, ifaranga ry’u Rwanda ryakomeje kugaragaza ituze, aho ryatakaje agaciro ku kigero cya 0,87%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Uko imikino yo ku munsi ubanza w’irushanwa rya Kirehe Open 2026 yagenze(Amafoto)
Siporo & imyidagaduro

Uko imikino yo ku munsi ubanza w’irushanwa rya Kirehe Open 2026 yagenze(Amafoto)

03/10/2026
Nyagatare: Abayobozi b’amadini bahawe umukoro wo gufatanya n’Ubuyobozi mu guhindura imyumvire y’abaturage 
Amakuru

Nyagatare: Abayobozi b’amadini bahawe umukoro wo gufatanya n’Ubuyobozi mu guhindura imyumvire y’abaturage 

02/10/2026
Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatererana abaturage bafite ibibazo
Politiki

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatererana abaturage bafite ibibazo

02/10/2026
Rwamagana: Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruzubakira abatishoboye inzu zirindwi muri uku kwezi
Urubyiruko

Rwamagana: Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruzubakira abatishoboye inzu zirindwi muri uku kwezi

02/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Meya Kakooza yasabye abaturage kwigira ku mateka bakimakaza ubumwe

Meya Kakooza yasabye abaturage kwigira ku mateka bakimakaza ubumwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU