Tariki ya 01 Ukwakira 1990 ni imwe mu matariki akomeye mu mateka ya vuba y’u Rwanda, kuko ari bwo hatangijwe urugamba rwo kubohora Igihugu, rwayobowe n’Ingabo za RPF Inkotanyi, icyo gihe zari zizwi nka Rwanda Patriotic Army, RPA.
Urugamba rwatangijwe n’igitero cyabereye ku mupaka wa Kagitumba, maze rumara hafi imyaka ine, rusozwa ku wa 4 Nyakanga 1994.
Amateka ya Leta y’u Rwanda agaragaza ko muri urwo rugamba izi ngabo zahuye n’imbogamizi zikomeye mu ntangiriro, zirimo n’urupfu rwa Maj Gen Fred Gisa Rwigema ku munsi wa kabiri w’urugamba.
Nyuma y’urupfu rwa Rwigema, Major Paul Kagame yaje gufata iya mbere mu buyobozi bw’ingabo z’Inkotanyi yagize uruhare mu kongera gutegura ingabo no gukomeza urugamba.
Inyandiko z’amateka z’u Rwanda zigaragaza ko uru rugamba rwakomereje mu bihe bikomeye kugeza ubwo RPA yigaruriraga Umujyi wa Kigali ku wa 4 Nyakanga 1994.
Urugamba rwo kubohora Igihugu rwaje kuba kimwe mu bintu by’ingenzi byibandwaho mu kwibuka amateka y’u Rwanda, cyane cyane ku bijyanye n’ubwitange, gukunda Igihugu, ubumwe n’umurimo wo kukigirira akamaro.
Tariki ya 1 Ukwakira kandi ni Umunsi wo Gukunda Igihugu mu Rwanda. Uyu munsi wemejwe nk’umunsi wo kwizihiza gukunda Igihugu guhera mu mwaka wa 2001, ukaba ushimangira indangagaciro zirimo ubwitange, umurava, ubumwe, kwihangana, umurimo unoze, n’ubumuntu.
KUri uyu munsi, Abanyarwanda bibutswa uruhare rwo gukunda Igihugu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo, bakazirikana n’indangagaciro zagaragajwe n’abagize uruhare mu mateka y’u Rwanda.
Gukunda Igihugu bisobanurwa kandi nk’umuco wo gushyira imbere inyungu rusange, kurinda ibyagezweho no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.
Tariki ya 1 Ukwakira rero ikomeza kuba umwanya wo kwibuka intangiriro y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no kuzirikana indangagaciro z’ubwitange, ubumwe n’urukundo rw’igihugu zifitanye isano n’amateka y’u Rwanda.






