Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, “Amavubi U23”, yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, itsinda Sudani ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, aho wari witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, n’abandi bayobozi.
Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 10, ubwo Abdoul Niyigena yatsindaga igitego ku mupira wari utewe na Daniel Muhoza kuri koruneri.
Nyuma y’icyo gitego, u Rwanda rwakomeje gusatira izamu rya Sudani, ariko amahirwe yabonetse imbere y’izamu ntiyabyazwa umusaruro, harimo aya Sultan Sibomana na Honoré Shingiro.
Ku munota wa 29, Shingiro yabonye igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande, Nouho Ouattara wo muri Côte d’Ivoire, yemeza ko yaraririye.
Amavubi yongeye kubona uburyo bwiza ku munota wa 35, ubwo Sindi Jesus Paul yateraga coup-franc nziza, ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.
Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje gusatira ku munota wa 47, Honoré Shingiro atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Daniel Muhoza.
Umutoza w’Amavubi U23, Nshimiyimana Eric, yakoze impinduka mu ikipe, asimbuza Kayibanda Smith, hinjiramo Yangiriyeneza Erirohe mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi.
Nyuma yaho, Muhoza Daniel yongeye kubonera u Rwanda uburyo bwo gutsinda, ariko ishoti rye rikubita igiti cy’izamu.
Ku munota wa 78, umunyezamu wa Sudani yasohotse nabi, Sindi Jesus Paul amunyuraho, ahita areba izamu atera ishoti mu izamu atsindira Amavubi igitego cya gatatu.
Umukino warangiye Amavubi U23 atsinze Sudani 3-0, bityo u Rwanda rutangira neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri mu 2027.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 5 Ukwakira 2026, aho ikipe izakomeza hagati y’impande zombi izahura na Cameroon mu cyiciro cya kabiri cy’ijonjora kizakinwa mu Ugushyingo 2026.







