Mu Karere ka Gatsibo, imiryango 250 yari isanzwe ibana mu makimbirane yafashijwe kuyasohokamo, mu bikorwa byaranze Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu miryango mu Ntara y’Iburasirazuba.
Muri iki Cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire, hakozwemo ibikorwa bitandukanye hagamijwe gufasha imiryango kubana neza, guteza imbere ubwumvikane no gukumira amakimbirane ashobora gusenya ingo zabo.
Ni muri urwo rwego mu gusoza iki Cyumweru kuri uyu wa 30 Nzeri 2026 imiryango igera kuri 84 yari isanzwe ibana mu buryo budakurikije amategeko yafashe icyemezo cyo gusezerana imbere y’amategeko, mu gihe imiryango 250 yaganirijwe kandi igafashwa gusohoka mu makimbirane.
Ntabareshya Evariste n’umugore we Namirembe Florence bo mu Murenge wa Ngarama ni bamwe mu batanze ubuhamya bw’uko ibiganiro n’ubufasha bishobora gufasha umuryango kuva mu makimbirane akomeye.
Ntabareshya avuga ko ubuzima bwabo bwaranzwe n’amakimbirane akomeye ahanini ashingiye ku businzi n’ihohoterwa ku buryo byageze aho umugore we ava mu rugo.
Agira ati:”Narangwaga n’ubusinzi bukabije nkataha nkubita umugore wanjye ndamurembya bigeraho na we ashaka kwirwanaho atangira kujya afata umuhini, umuhoro ariko n’ubundi biranga amahane akomeza kuba menshi ahitamo kuva murugo arigendera urugo ndusigaramo njyenyine n’abana ngira isoni zo kujya kumusaba imbabazi, ariko maze kwigishwa n’umuryango mvura nkuvure nateye inambwe mbwira umugore ko nahindutse abanza no kwanga agirango ahari ndashaka ku mwica ariko bigezaho araza amakimbirane tuyashyira ku ruhande ubu tubanye neza turoroye kandi turifashije nk’umuryango.”
Namirembe Florence, na we avuga ko amakimbirane yari yarageze ku rwego rwo gutuma afata icyemezo cyo kuva mu rugo kugira ngo hatagira uwica undi.
Agira ati:” Umugabo yavaga kunywa agataha ankubita yanzengereza nkafata umuhoro ngo nirwaneho ariko bigezaho ndavuga nti hatazagira uwica undi reka mve murugo nigendere ariko nyuma amaze kwigishwa n’umuryango mvura nkuvure araza ansaba imbabazi ngaruka murugo ubu ibintu bimeze neza turi mu mahoro.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Batamuriza Mireille, asobanura ko uburinganire n’ubwuzuzanye bifite umwanya wihariye mu muryango, ariko ko bidakwiye kwitiranywa.
Agira ati: “Uburinganire bukora mu mategeko kuko Uburinganire ni uburenganzira kandi uburenganzira bushingira ku byanditse, naho ubwuzuzanye ni imibanire hagati y’umuntu n’undi, umwe akamenya icyo mugenzi we ashoboye cyuzuza icyo undi adashoboye, umugabo akamenya umugore we n’umugore akamenya umugabo we ntagire undi amugereranya na we.”
Yakomeje agira ati: “Hari igihe rero tubicurika tugashyira imbere uburinganire kandi murugo haba umugore n’umugabo, hari inshingano karemano umwe ashoboye undi adashoboye ariko bisaba ko muzihuriza hamwe kugira ngo mugere ku iterambere ryanyu mwembi nk’umuryango.”
Mu bindi byakozwe muri iki Cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu karere ka Gatsibo harimo gukurikirana abana b’abangavu batwaye inda imburagihe aho abagera kuri 350 baraganirijwe muribo abagera kuri 88 bahawe ubufasha bwo kubunganira mu mategeko, muri iki Cyumweru kandi abana bagera kuri 217 bari barataye ishuri bafashijwe kubona ibikoresho by’ishuri ndetse basubira ku ishuri.









