Rwamagana ni umurwa mukuru w’Intara y’Iburasirazuba, ni umujyi utari munini cyane, ariko ufite amateka menshi.
Kuba harabaye umujyi kuva kera, cyane cyane kubera abarabu bahatuye mu myaka irenga ijana ishize bakahagira igicumbi cy’ubucuruzi, nibyo bituma mu miterere yawo hameze nk’ahari ibice bibiri; igice kigaragaramo amazu ashaje cyane, n’ikindi gisa nk’umujyi mushya ushibuka.
Aya mafoto ashobora guha umuntu utazi Rwamagana ishusho y’uko imeze, yafashwe mu munsi umwe, ariko mu bihe bitandukanye; mu gitondo, kumanywa, ku mugoroba, mu mvura, mu gihu no ku zuba.
Ibibumbano biri mu nkengero z’umujyi, mu isangano ry’imihanda riri mu gice cyerekeza i Kigali.
Umujyi wa RwamaganaImodoka yerekeza muri gare y’imodoka ya RwamaganaIshusho y’igitoki mu mujyi rwagati.Hakurya y’ishusho y’igitoki hari Ibitaro bya Rwamagana.
Buswayilini
Buswayilini ni agace k’umujyi wa Rwamagana kabayemo ubucuruzi kuva kera.Amazu menshi ahari ni aya kera, ariko kubera kuvugururwa inyuma ntibigaragara ko ashaje. Gusa iyi yo si ko bimeze.
Imwe mu nyubako z’amashuri zubatswe mu gace ka Buswayilini kiganjemo abasilamu.. Hepfo gato hari umusigiti.Inyubako y’umusigiti yaravuguruwe.Inyubako izwi nko “Kwa Pepo” yari iy’uwitwaga Pepo, niyo nzu igeretse (etaje) ya mbere yubatswe muri Rwamagana, bamwe banavuga ko ari imwe mu za mbere mu Rwanda.Aha ni mu gikari cy’inzu yo Kwa Pepo. N’ubwo imiryango yose idakorerwamo, ariko hari ikorerwamo, no mu gikari cyayo haratuwe. Iki ni icyumba cy’inzu za Pepo kiri munsi y’ubutaka (underground). Ngo kera bahabikagamo ibicuruzwa. Ariko ntakintu kigikorerwa muri iki cyumba.
Ahandi mu mujyi
Umwe mu miryango yinjira mu isoko rya Rwamagana.Uyu ni umuhanda uva i Rwamagana muri gare werekeza mu bice byo ku isoko na Buswayilini.
Tumwe mu duce dutuwemo mu mujyi wa Rwamagana.
Ibiro by’Intara y’Iburasirazuba. Aha ni na ho hakorera Akarere ka Rwamagana.Kiliziya ya Rwamagana yubatswe muri za 1930.Inzu y’ubucuruzi
TR